Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Gareth Southgate, yakoze amateka akomeye, nyuma yo guhesha intsinzi ya mbere ikipe y’igihugu y’u Bwongereza imbere y’u Budage, mu irushanwa rya Euro 2020 rigeze muri ¼.
Byari amarira n’agahinda ku Bongereza, ibitutsi ari byinshi biri ku mukinnyi w’iki gihugu, Gareth Southgate, nyuma yo guhusha penaliti ku mukino wahuje u Bwongereza n’u Budage muri ½ cy’igikombe cy’u Burayi mu 1996, cyatumye u Bwongereza bwari bufite intego y’igikombe, busezererwa butageze ku mukino wa nyuma.
Icyo gihe Gareth Southgate yatashye afite agahinda n’isoni nyinshi zo kuba ariwe utumye igihugu cye gisezererwa muri Euro 1996, bibabaza cyane umutoza Terry Venables wari wizeye kwegukana iri rushanwa.
Nyuma y’imyaka 25, Gareth Southgate yongeye guhura n’u Budage atari umukinnyi ahubwo ari umutoza.
Wari umwanya mwiza kuri uyu mugabo wari ufitiye inzika iyi kipe yatumye arara ijoro atekereza penaliti yahushije mu 1996.
Mbere y’uyu mukino Southgate yari afite icyizere cyinshi cyane cyo gusezerera ikipe y’umutoza Joachim Löw watozaga umukino we wa nyuma mu Budage.
Yagize ati”Ntabwo njye nshobora gutsinda uyu mukino, ni Abakinnyi baza kuwutsinda. Abakinnyi nibo bahanzwe ijisho, amahirwe ari mu biganza byabo”.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley watangiye saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Kigali, utangira u Bwongereza ubona buri hejuru y’u Budage mu gukina neza, guhererekanya neza mu kibuga no kurema uburyo bwo gutsinda ibitego, ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira nta kipe irungurutse mu izamu ry’indi.
U Bwongereza bwatangiye igice cya kabiri bugaragaza inyota yo gufungura amazamu ariko bikanga, ku munota wa 75, ku mupira wari uvuye kwa Luke Shaw, rutahizamu wa Manchester City wari wagoye ubwugarizi bw’u Budage, Raheem Sterling yafunguye amazamu, abongereza bajya mu bicu.
Ku mupira wari uturutse kwa Jack Grealish, ku munota wa 86 nyuma y’iminota itari mike bakomanga, Abongereza babonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Harry Kane, bishyira iherezo ku nzozi z’Abadage zo kwegukana igikombe cya Euro uyu mwaka.
Umutoza Gareth Southgate yanditse amateka akomeye cyane yo gusezerera u Budage muri 1/8 cya Euro 2020.
Undi mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, Ukraine yasezereye Sweden iyitsinze ibitego 2-1, mu mukino wakinwe iminota 120.
Nyuma yo gusezerera u Budage muri 1/8, u Bwongereza buzesurana na Ukraine muri ¼ saa tatu z’ijoro tariki ya 03 Nyakanga 2021.
Gareth Southgate niwe wahushije penaliti yakuye mu irushanwa u Bwongereza muri 1/2 cya Euro 1996 imbere y'u Budage
Byari ibyishimo kuri Southgate nyuma yo kwihimura ku Budage abutsinze 2-0
U Bwongereza bwasezereye u Budage muri 1/8 cya Euro 2020
TANGA IGITECYEREZO