RFL
Kigali

Javanix wamaze gushyira hanze Album ye ya mbere agiye gukora igitaramo gikomeye kizitabirwa n’abarimo Bulldogg

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/06/2021 19:56
0


Umuhanzi Javanix yerekanye ko gukorera umuziki mu ntara bishoboka aba uwa mbere ushyize hanze Album irimo abaraperi bafite amazina aremereye. Yatangarije InyaRwanda.com ko agiye gukora igitaramo gikomeye cyo kuyimurika kizabera ku mbuga nkoranyambaga kizaririmbamo abarimo Bulldogg.




Javanix ari mu bahanzi bakorera umuziki mu ntara banditse amateka

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2021, ni bwo uyu muraperi ukorera umuziki mu karere ka Rusizi yashyize hanze Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 10. Izi ndirimbo zirimo izo yahuriyemo n’abarap bakomeye mu muziki w'u Rwanda barimo umuraperi Bulldogg wubakiye izina muri Fuff Gang bakaba barakoranye indirimbo bise” Diana”.

Iyi Album iriho kandi iriho 'Painkiller' Javanix yahurimo n’umuraperi Khalifan Govinda, Seriye, Nasinze, Umuriro, Night Love ft The Same, 'Umuti' yakoranye na Mukadaf, 'Bitwayi iki' na 'Venti Venti'. Aganira na InyaRwanda.com uyu muraperi washyize hanze Album ye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena yavuze ko azakora igitaramo cyo kuyimurika kizanyura ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwirinda COVID-19, akaba ari igitaramo kizagaragaramo abahanzi bakomeye bakoranye kuri iyi Album.


Javanix yagize ati ”Ndi gutegura igitaramo cyo kuyimurika kizaca kuri YouTube [channel yanjye], iki gitaramo kizakorwa mu buryo bwa Live”. Yakomeje avuga ko nta gihindutse kizagaragaramo abahanzi yakoranye nabo kuri iyi Album barimo Bulldogg, Khalifan, Mukadaf n’abandi. Yongeyeho ko amatariki y’iki gitaramo azamenyekana mu minsi iri imbere.


Khalifan [iburyo] ari mu bazagaragara mu gitaramo cya Javanix

Uyu muhanzi Javanix, avuga ko indirimbo zigize iyi album ye ziri ku mbuga mpuzamahanga zicuruza umuziki nka Spotify, Shazam, iTune, Deezer, Amazon ndetse ubu wazisanga no kuri shene ye ya Youtube.

REBA HANO INDIRIMBO SEPERA YAKORANYE NA BULLDOGG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND