RFL
Kigali

The Ben na Pamella bakomeje guterana imitoma

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/06/2021 12:05
0


Umuhanzi The Ben na Pamella umukobwa w'uburanga witabiriye Miss Rwanda, bakomeje kubwirana amagambo akora ku mutima amenyerewe nk'imitoma babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.



The Ben w'ijwi ryiza kandi rikundwa n'abatari bacye mu Rwanda uri mu rukundo rukomeye n'umwe mu banyarwandakazi beza witwa Uwicyeza Pamella kuva mu mwaka wa 2019, we n'uyu mwali bakomeje kugenda berekana ko byange bikunde mu minsi ya vuba bashobora kuzereka imiryango n'inshuti ibirori.

Mu mitoma y'urudaca batagisiba gutererana yerekana ko bifuza kugera ku mwanzuro w'ingenzi mu rukundo wo kubana ubudatandukana. Pamella abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabwiye amagambo meza icyamamare The Ben maze nawe aramusubiza abinyujije nawe kuri uru rubuga. Mu magambo yaherecyesheje ifoto yabo bombi Pamella yagize ati "Ntubyiteho mu maso hanjye ntihasaga neza." 

Yongeyeho ati "Nishimira uyu mugabo turi kumwe kandi ndamushimira cyane Imana nayo iragukunda cyane Mugisha!". Ni amagambo arimo utuntu dukora ku mutima akomeza uwayagenewe amushimira kandi yuje urukundo rw'umukunzi nyawe. The Ben nawe ntiyazuyaje yahise ajya ku rukuta rwe amusubiza muri ya magambo yongeraho ati "Ndagukunda". Kuri iyi foto aba bombi bagaragara bahagaze imbere y'indorerwamo ndende ari nayo yafatiwemo iyi foto. 


Urukundo rwa The Ben na Pamella rugeze aharyoshye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND