RFL
Kigali

BET Awards: Card B ukuriwe, guhurira n’umugabo we ku rubyiniro bagafatanya byatume baza ku isonga mu bitwaye neza ku rubyiniro-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/06/2021 11:03
0


Card B ukuriwe witegura kwibaruka umwana wa kabiri yasanze itsinda Migos ku rubyiniro ririmo umugabo we bafatanya kuririmba indirimbo yakoranye n’iri tsinda bise “Type Sh*t” bituma bahiga abandi bose baririmbye muri ibi birori.



Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 27 Kamena 2021 ni bwo ibihembo bikomeye mu muziki w'Abirabura bya BET Awards byatanzwe. Ibi birori byaririmbyemo abahanzi banyuranye nka Lil Nas X, DaBaby, Dj Khaled, H.E.R, Lil Baby, Migos, Roddy Rich, Meagan Thee Stallion, Bruno Mars, Anderson n’abandi. Muri ibi birori by'akataraboneka buri muhanzi akora uko ashoboye ngo ashimishe abakunzi be.

Buri wese ibyo akora abishyiramo udushya ahereye ku myambarire imiririmbire n’ibindi. Kuri iyi nshuro ni nako byagenze. N’ubwo buri wese ntako atagize, imiririmbire y’itsinda Migos ni yo abantu bakunze kurusha iyindi. Iyi yagize ubudasa bwazanywe na Card B umugore wa Offset uri mu bagize iri tsinda.


Card B ukuriwe yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka aboneraho no gutangaza ko yiteguye kwibaruka umwana wa kabiri na Offset.

Ubu budasa ahanini bwatewe n’uko uyu mugore yaje ku rubyiniro yambaye imyenda igaragaza ko akuriwe maze akabyina bidasanzwe ubwo yaririmbanaga na Migos indirimbo bakoranye bise “Type Sh*t”. Urebye kuri Youtube ya BET Awards, imiririmbire ya Migos na Card B niyo abantu bakunze cyane muri ibi birori nk'uko imibare ibigaragaza aho imaze kurebwa n’abasaga 2,349,349.

Ni mu giye iyikurikira ari iya Lil Nas X imaze kurebwa na 2,349,349, uyu muraperi yaririmbye indirimbo ye yise ”Call Me By Your Name”, hanyuma hakaza iya Dj Khaled, Meg Thee Stallion, Da Babby, lil Baby na Lil Durk. Aba bose bahuriye ku rubyiniro baririmba indirimbo bakoranye. Uko bitwaye ku rubyiniro bimaze kurebwa n’abarenga 1,333,820.

REBA HANO PERFORMANCE YA CARD B NAMIGOS YAKUNZWE KURUSHA IZINDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND