RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa Pele yoherereje Mbappe wahushije penaliti yasezereye u Bufaransa muri Euro 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/06/2021 10:34
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021, byari amarira n’agahinda mu mijyi itandukanye yo mu Bufaransa ndetse no mu gihugu hose, nyuma y'uko ikipe y’igihugu yabo isezerewe n’u Busuwisi muri 1/8 cy’irushanwa rya Euro 2020, yahabwagamo amahirwe yo kwegukana.



Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Bucharest muri Romania, kuri Arena Nationala, watunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, kuko wabereyemo ibitari byitezwe.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3, ku ruhande rw’u Bufaransa byatsinzwe na Karim Benzema watsinzemo bibiri na Paul Pogba, mu gihe u Busuwisi bwatsindiwe na Haris Seferovic watsinze ibitego bibiri na Mario Gavranovic.

Byabaye ngombwa ko hongerwaho iminota 30 kugira ngo hagaragare ikipe ikomeza muri ¼, ariko biranga, bituma amakipe yerekeza muri Penaliti.

Byageze kuri penaliti 4 nta kipe irahusha n’imwe, Admir Mehmedi yateye penaliti ya gatanu y’u Busuwisi ayinjiza neza, maze Klyan Mbappe ateye iya gatanu y’u Bufaransa arayihusha, maze u Bufaransa bwahabwaga amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka, busezererwa muri 1/8 butarenze umutaru.

Nyuma yo guhusha iyi penaliti, Mbappe yasabye imbabazi abafaransa, avuga ko yifuzaga ko igihugu cye gikomeza muri ¼ ndetse kikazegukana igikombe, ariko birangiye byanze, Mbappe yashimiye Abafaransa babagaragarije urukundo ndetse badahwema no kubashyigikira igihe cyose.

Nyuma y’iki gikorwa cyabaye kuri Mbappe kigashyira mu kangaratete Abafaransa, umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Brazil, Pele, yoherereje ubutumwa bukomeza Klyan Mbappe ndetse bumwibutsa ko aribwo akazi kagitangira. Yagize ati ”Komera Kylian! Ejo ni intangiriro y’urugendo rushya”.

Nyuma yo gusezererwa n’u Busuwisi muri Euro 2020, Mbappe yifurije iki gihugu guhirwa muri iri rushanwa. Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere, byasabye iminota 120 kugira ngo Espagne isezerere Croatia, iyitsinze ibitego 5-3.

Mbappe yahushije penaliti yakuye mu irushanwa u Bufaransa

Pele yakomeje Mbappe amubwira ko atangiye urugendo rushya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND