Nyuma y'uko Semana Kevin [Ish Kevin], Byukusenge Esther Brianna [Dj Brianne], Umulisa Benitha [Queen Nita] wagaragaye mu ndirimbo 'Mpfumbata by Urban Boys' batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, bamwe muri bo bafunguwe abandi bakomeza gukurikiranwa.
Dj Brianne, Queen Nita na Ish Kevin batawe muri yombi kuwa 25 Kamena 2021 bari kumwe na Nziza Olga, Mugisha Patrick na Munyanshoza Celine, aba bose bakaba baratawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi nk'uko umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabihamiririje InyaRwanda.com mu kiganiro twagiranye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021.
Nyuma y'uko bapimwe ingano y'ibiyobyabwenge mu maraso, kuri ubu abarimo Dj Brianne, Mugisha Patrick na Queen Nita bamaze kurekurwa kuko ntabyo basanzwemo, naho Nziza Olga na Ish Kevin baguma mu gihome nk'uko inyaRwanda yabihamirijwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira wagize ati "Bamwe ibimenyetso byagaragaje ko nta biyobyabwenge bafite mu maraso yabo batigeze babinywa abandi babiri bo babibasanzemo, aba rero dosiye yabo irakomeza mu bushinjacyaha".
Mu kiganiro kirambuye InyaRwanda.com yagiranye na Dj Brianne wari umaze iminsi mu gihome akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze uburyo we na bagenzi be bafunzwe n’icyakurikijwe kugira ngo afungurwe anatangaza ko bagambaniwe n’abantu bazwi mu
myidagaduro ariko ntiyavuga amazina yabo, gusa yavuze ko hari igihe azabavuga. Ati: "Bagiye kudupima ibyo biyobyabwenge
basanga ntabyo baraturekura (harekuwe batatu muri bo) ariko mu buryo bugaragara baratugambaniye kandi
abatugambaniye ndabazi (...)".
Ati "Baratugambaniye nyine too kuko hari abantu baje tutazi nyine ni nabo bazanye ibyo bipapuro by’urumogi kuko baza kudutora ni byo bahasanze kandi twe twari twaryamye. Urumva rero baratugambaniye ntabwo wamenya ngo ni ba nde ariko urumva ese buriya nkanjye umuntu wangambanira ni nde, ni uwo nyine turi kumwe muri iyi myidagaduro nonese hari undi muntu. Aba abona uburyo turi gukora cyane akavuga ngo uru rwana rw’urumayibobo reka nze ndumanure. Ni uko nyine byagenze ariko Imana niyo nkuru iyo ikintu itagishaka ni ibyo nyine".
Dj Brianne yafunguwe avuga ko yagambaniwe
Dj Brianne yakomeje agira ati "Urebye n’amasaha twaryamiye twariye ibya saa sita ku manywa muri Dove tubonye amasaha ageze turavuga ngo reka dufate Apartment n’ubundi tujyemo twirarireyo turataha mu gitondo ndahamya ko uwa nyuma ashobora kuba yararyamye nko mu ma saa tatu kuko twari tunaniwe, abo bandi baje nyuma umuntu wabashije kubabona ni umwana umwe wari usigaye muri Saloon arimo arareba filime twe twaryamye kare".
"Ubwo rero abo baje twe twibajije ukuntu ibintu byabonetse twe twari tunaniwe mu by'ukuri twibaza ukuntu ibintu ntabyo twahasize n’inzoga twari dufite yari icyuzuye twateye amashoti (shot). Njyewe abo bantu batugambaniye ndabakeka kandi uzumva mbashyize hanze, erega njywe nta miyaga nonese ko njye ntayo baba banshiriyemo ushobora no gusanga batanarenze batatu kandi nabo bari muri iyi myidagaduro y’u Rwanda rwose kandi ni n'aba Legend ahubwo".
"Ibaze nyine kuba umuntu wamamaye kuva kera yashaka gufata umuntu nkanjye uciriritse ukizamukira mu by'ukuri uwo yanakwica. Ndashimira Mutoni, Nunu nawe asanzwe ari n’inshuti yanjye yanyirukanseho bishoboka kuruta abandi bose. Kuko bakidutwara yatugezeho mu gitondo kuko twe badutwaye nijoro. N’abandi bantu nshimira barimo Rocky, Microjeni, Papa Cyangwe baje kutureba. Undi muntu nshimira by’umwihariko ni umuntu witwa Social Mula yatubaye habi bya hatari ku rwego rwo hejuru. Abo bantu ni abo, abandi baza bivugisha ngo tubireke".
N'ubwo ariko Dj Brianne avuga ko bagambaniwe kuko we ahamya ko mu bo bari kumwe bose nta n'umwe wigeze akoresha ibiyobyabwenge, nyuma y'uko abo bari kumwe bose bapimwe ingano y'ibiyobyabwenge mu maraso muri Rwanda Forensic Laboratory (RFL), bagenzi be babiri barimo na Ish Kevin bari kumwe nawe basanzwemo ibiyobyabwenge bituma bakomeza gukurikiranwa, abandi bararekurwa.
Mu kiganiro duherutse kugirana n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko urumogi rukuvamo nyuma y'iminsi 90, ati "Icyo rero ni ikintu abantu bagomba kwitondera, ushobora kuba warabigerageje mu kwezi kumwe gushize, wagira ibyago ukagongana n'amategeko bikaba ngombwa ko bagupimisha bakarugusangamo".
Ish Kevin aracyari mu gihome
Queen Nita yamaze kurekurwa
TANGA IGITECYEREZO