RFL
Kigali

Urumogi rukuvamo nyuma y’iminsi 90: Impanuro za RIB n'icyo ivuga kuri Ish Kevin, Dj Briane na Queen Nitha batawe muri yombi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/06/2021 15:27
0


Ni inkuru yasakaye ahantu hatandukanye ivuga ko umuraperi Semana Kevin [Ish Kevin], Byukusenge Esther Brianna [Dj Brianne], Umulisa Benitha [Queen Nita] wagaragaye mu ndirimbo 'Mpfumbata by Urban Boys', batawe muri yombi bakurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge.



Aba bose batawe muri yombi bari kumwe n’itsinda ry’abantu batanu barimo Nziza Olga, Mugisha Patrick na Munyanshoza Celine bose bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Mu kiganiro kirambuye InyaRwanda.com yagiranye n’umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye uburyo bose batawe muri yombi, aho bafungiye n’icyo asaba urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge anavuga ko urumogi rukuva mu maraso nyuma y’iminsi 90. 

Yagize ati "Aba ni abasore n’inkumi batawe muri yombi tariki 25 z’ukwa Gatandatu bakaba barafunzwe bakekwaho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi, bafashwe bari mu birori ahantu mu nzu, ubwo rero barakurikiranwa bakaba bagomba no gupimishwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo harebwe ingano y’ibiyobyabwenge bashobora kuba bafite mu mubiri wabo". 

"Hanyuma ibyo bikoreshwe nk’ibimenyetso mu rukiko, ubu rero bafungiye kuri station ya Gisozi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo Dosiye ikorwe yoherezwe mu bushinjacyaha. Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo muri Gisozi, Akagali ka Munezero mu mudugudu wa Gasave". 

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko aba basore n’inkumi bose bagomba gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo harebwe ingano y’ibiyobyabwenge bashobora kuba bafite mu mubiri wabo. 

Yagize ati "Urubyiruko muri rusange turarugira inama yo kutishora muri ibi biyobyabwenge, kutagwa muri uyu mutego w’ibiyobyabwenge, hari ababitangira bari mu kigare, ikigare kwa kundi ukumva ko kuba muri group runaka ugomba kuba ukora ibingibi ukagenda wigana iyi group ukora ibyo ikora".

"Mu by'ukuri ikintu nababwira ni uko bari bakwiye no kudatinyuka kubigerageza kuko buriya urumogi warunyoye urugero rukuva mu maraso nyuma y’iminsi 90, icyo rero ni ikintu abantu bagomba kwitondera ushobora kuba warabigerageje mu kwezi kumwe gushize wagira ibyago ukagongana n’amategeko bikaba ngombwa ko bagupimisha bakarugusangamo".

Yakomeje agira ati "Amategeko azakurikizwa kuko wasanzwemo urumogi, wanyoye urumogi, tuzi uko rwinjira mu maraso y’umuntu nta bundi buryo ni ukuba warunyoye ntabwo rero bizihanganirwa".


Queen Nita yagarageye mu mashusho y'indirimbo ya Urban Boys yitwa Mpfumbata

Umuvugizi wa RIB yakomeje agira ati "Noneho ku buryo bw’umwihariko nk’abangaba twita abahanzi, abangaba twita abastar nk’abantu hariho urubyiruko rubafata nk’abantu b’ikitegererezo ni ukuri bari bakwiriye kuba ikitegererezo mu bintu byiza, kuba umustari umuntu yagombye kuba umustar wubaka ibyiza ntabe umustar mu bibi. Birababaje ko muri ino minsi abo bantu twari tuzi bari kugenda bagaragara kandi mu ngeri zose, muri siporo, mu baririmbyi,.ibi bintu biri kugenda bizaho". 

"Rero ikindi navuga dufite Rwanda Forensic Laboratory ipima ibiyobyabwenge biri mu mubiri w’umuntu ntabwo ari nka kera iyo bumvaga rukunukaho cyangwa rutakunukaho, wasinze, utasinze, oya ubungubu baragupima n’urwo wanyoye mu mezi abiri ashize bakarugusangamo kandi ugakurikiranwa. Abantu rero ibyo ngibyo ngira ngo nkamwe abanyamakuru mujye muhitsa mwumvishe abantu ko kubigerageza ari inzira ikujyana mu munyururu".

Kunywa ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND