RFL
Kigali

Intambara irakomeje hagati y’umuherwe Jeff Bezos na musaza w’umukunzi we bapfa amafaranga!

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:27/06/2021 6:48
0


Intambara hagati y’umuherwe Jeff Bezos na musaza w’umukunzi we irakomeje, aho Bezos amushinja kwimura umutungo we w’inzu w’akayabo ka miliyoni ebyiri n’igice z’amadolari kugira ngo atamwishyura amafaranga bamuciye ubwo yatsindwaga urubanza.



Ibibazo by’aba bombi byatangiye cyera. Ubwo Bezos yari akiri kumwe n’umugore we McKenzie Scott (ubu baratandukanye), byavuzwe cyane ko aca inyuma umugore we agasambana na Lauren Sanchez kuri ubu usigaye ari umukunzi we mu buryo buzwi nyuma yo gutandukana n’umugore we.

Muri icyo gihe, Jeff Bezos yabwiye itangazamakuru ko Michael Sanchez, musaza wa Lauren Sanchez (uwo yacagaho inyuma umugore we, kuri ubu akaba asigaye ariwe mukunzi we), ko Michael Sanchez yaba yarahaye igitangazamakuru amafoto y’ubwambure bwa Jeff Bezos na mushiki we baryamanye. Bivugwa ko aya mafoto yayatanze bakamwishyura ibihumbi 200 by’amadolari.

Michael Sanchez yahise arega Jeff Bezos kumuteza urubwa amubeshyera anemeza ko atigeze atunga kuri ayo mafoto, ndetse urubanza ruba rurerure ariko birangira Michael arutsinzwe. Urukiko rwari rufite ibimenyetso bigaragaza ko koko ayo mafoto mafoto Michael Sanchez yayatunze kandi ko koko yayagurishije ku bihumbi 200 by’amadolari.

Nyuma yo gutsindwa urubanza, Michael Sanchez yategetswe kwishyura Bezos amadolari ibihumbi 254 arengaho duke (254404 $). Jeff Bezos avuga ko Michael yanze kumwishyura kuko ngo “ibi bimaze kuba, Michael yahise afata umutungo we, inyubako ifite agaciro ka miliyoni 2,5 z’amadolari ayimurira kuri kompanyi yubucuruzi” bityo ntazamwishyure.

Michael Snachez yabwiye “Settle Times” ko “Bezos amuteza urubwa kandi ko asanzwe ari umutezarubwa”.

Umushinjacyaha wa Sanchez, Tom Warren, yatangarije TMZ ko “Isi yose yashinje Bwana Bezos kutishyura umugabane we mu misoro, gukoresha abakozi be ba Amazone nabi, no gukwirakwiza ibihuha bisebya by’ubugambanyi by’umwana w’umwami (Prince) wa Arabiya Sawudite”. Yongeraho ati: “ Ubu kuri uru rutonde ushobora no kongeraho ko arimo gutoteza uwenda kuzaba muramu we”.

Uyu mushinjacyaha wa Michael Sanchez yakomeje avuga ko abunganira Michael Sanchez bakomeje gukurikirana ubujurire bw’urubanza kuburyo bigenze neza “Michael ntacyo yaba agomba Bezos”. Ndetse anavuga ko abamwunganira banasabye abunganira Bezos ko bavugana mbere. 

Source: TMZ, Fox Business, Africa Business Insider







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND