RFL
Kigali

Uko Mico The Best amerewe nyuma y’uburwayi bwamufashe igitaraganya

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/06/2021 12:57
0


Nyuma y’iminsi itatu Mico The Best afashwe n’uburwayi akajyanwa kwa muganga igitaraganya, muri iki gitondo umuvugizi wa KIKAC Music yagiranye ikiganiro na InyaRwanda asobanura uko uyu muhanzi amerewe nyuma y’iminsi itatu arwaye.



Hashize iminsi itatu Mico ajyanywe kwa muganga igitaraganya basanga afite ikibazo cy’umunaniro ukabije. Abaganga bamutegetse kujya mu rugo akaruhuka neza agakora siporo ndetse agafata n’imiti uko yabitegetswe.


Mico ubu ameze neza

Muri iki gitondo twifuje kumenya uko uyu muhanzi amerewe kuko adashobora kwitaba telefone maze tuvugana na Uhujimfura Claude umuvugizi wa KIKAC Music aduhamiriza ko ameze neza ndetse aza no gusubukura ibiganiro byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya “Amabiya” uyu munsi.

Yagize ati ”Yorohewe kuko uyu munsi arakora interview ya mbere Ally Soudy on Air araza kuba ayikorera mu rugo turi gutunganya ibintu byose ariko ubu ameze neza kabisa”. Nyuma yo gushimangira ko ubu ameze neza, yakomeje avuga ko nta gihindutse mu minsi mike bashobora gushyira hanze indirimbo ye nshya “Amabiya” nimara kuzuza ibihumbi 500.

Uramutse uri i Kigali ndetse n'i Burayi iki kiganiro waza kugikurikirana kuri Instagram ya Ally Soudy Saa 8:00 PM, naho ku bari muri America bagikurikirana Saa 1:00 PM.

REBA HANO INDIRIMBO AMABIYA YA MICO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND