RFL
Kigali

APR FC itwaye igikombe cya 19 cya Shampiyona idatsinzwe Rayon Sports iba iya 7

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/06/2021 22:30
1


APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 5 ku busa ihita itwara igikombe cya Shampiyona idatsinzwe, Rayon Sports iba iya 7 n'amanota 5.



Wari umukino wo ku munsi wa nyuma wa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye Rutsiro FC kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye n'ubundi yari imaze iminsi yakiriraho imikino.

Ibitego bya Bizimana Yannick ku munota wa 25 n'umunota wa 40 ni byo byasoje igice cya mbere mu gihe mu gice cya kabiri kigitangira Yves Mugunga yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 51, Mawombi yitsinda  igitego cya Kane, ku munota wa 71 Dieudonne Ndayishimiye yatsinze igitego cya 5, mu gihe igitego gisoza shampiyona kuri APR FC kikanasoza uyu mukino cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 88.


As Kigali ku rundi ruhande yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2 ku busa byatsinzwe na Hussein Tshabalala na Nkinzingabo Fiston isoza ifite amanota 19 ariko irushwa ibitego 8 na APR FC.

APR FC ishoje shampiyona idatsinzwe kuko mu mikino y'amatsinda yashoje ifite amanota 18 kuri 18 hanyuma mu mikino ya nyuma isoza imikino 7 inganyije rimwe gusa na As Kigali nayo ariwo mukino yanganyije gusa. APR FC itwaye igikombe idatsinzwe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y'umwaka w'imikino 2019-2020 nabwo yatwaye igikombe idatsinzwe. APR FC kandi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya itwariye igikombe i Huye nyuma y'icyumwaka ushize.

Saba Robert wa Kiyovu Sports ashoje anganya ibitego 10 na Hussain Tshabalala byitezwe ko nta mukinnyi uzabajya imbere ubwo bivuze ko baba aribo ba mbere bafite ibitego byinshi.

Indi mikino yabaye Marine yatsinze Bugesera ibitego 2-1 Rayon Sports itsindwa na Espoir FC ibitego 3-1.

Nyuma ya APR na As Kigali, Espoir FC yabaye iya 3 n'amanota 10 Police FC iba iya 4 n'amanota 8, Marine iba iya 5 n'amanota 7 Rutsiro FC iba iya 6 n'amanota 6, Rayon Sports iba iya 7 n'amanota 5, Bugesera FC iba iya 8 n'amanota 4.


APR FC itwaye shampiyona idatsinzwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sébastien kayisire 3 years ago
    Ubundi umupira wacu mu Rwanda ukinwa cyane cyane mu kagambane mbese APR na Rayon sport nizo ikipe zihangana Ferwafa dufata nkumubyeyi ntabwo ifata amakipe kimwe njewe nkurikije ibyo mbona mu mupira wacu ninkaho abana babiri bagiye kurwana hanyuma umwe bakamuzirika amaboko undi ntazirikwe hanyuma ukababyira ngo barwane ari wowe wunva arinde watsinda ? Kandi igisekeje utaziritswe akishima cyane ngo namukubise ndakomeye





Inyarwanda BACKGROUND