RFL
Kigali

Yirengagije umunaniro abanza kubaramutsa! Amateka yasigaye ku mutima wa Good Guys nyuma yo guhura na Perezida Kagame

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/06/2021 18:39
0


Mu myaka ya za 2000 abari batuye mu Mujyi wa Kigali, bakurikiranaga umuziki bari bazi itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Good Guys ryahoraga rihanganye na Bad Boys amatsinda yabiciye bigacika yari agizwe n’urubyiruko rwari rutuye i Nyamirambo.




Good Guys bashimira cyane Perezida Kagame kubw'ibyo yabakoreye bitazibagirana mu mateka yabo

Muri ibyo bihe kubyina indirimbo z’abanyamahanga bari bagezweho ni bwo byari bicyaduka cyane mu rubyiruko ndetse byari bikunzwe cyane bitewe n'aya matsinda abiri yabikoranaga ubuhanga.

Mu kiganiro kirambuye InyaRwanda.com yagiranye na Habakurama Omar uzwi ku izina rya OMG washinze Good Guys yavuze uburyo yanyuzwe ubwo Perezida Kagame yabakoraga mu ntoki ndetse ko bitajya bimuva mu maso.


Bad Guys bari bahanganye bikomeye na Good Guys

Yagize ati "Ubwo twari muri Stade Regionale mu mwaka wa 2003 ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza urabizi ko bahita baruhuka hanyuma bakabara amajwi, rero Perezida yari avuye mu ruzinduko noneho urubyiruko rw’abahanzi urabizi ko ari twe twari tuyoboye, rero nka Good Guys twari dufite umuryango witwa abakirwubaka w’umuryango wa RPF Inkotanyi ariko nka Good Guys dufite n’ibindi bikorwa byacu ku ruhande".

"Rero Perezida Kagame yumvise ko duhari kuko n’ubundi yaradufashaga, yahise avuga ngo munyuze kuri Stade ntaragera mu rugo mbanze nsuhuze abana banjye, ni uko yaje. Yaje adutunguye twe twari turi kuririmba ahita ava mu modoka adukora mu ntoki ibirori birakomeza, aratubwira ngo nari nje kubasuhuza, intsinzi ni iyacu.''


Jack B wabarizwaga mu itsinda rya Good Guys

Omar yavuze ko ayo mateka atazibagirana ndetse ko ari ibintu bimushimisha cyane umunsi ku munsi kuva yabaho. Good Guys yari igizwe n’abahungu n’abakobwa, bari bafite ubuhanga mu kubyina indirimbo z’abanyamahanga cyane cyane izo muri Amerika zari zigezweho muri ibyo bihe nk’iza Micheal Jackson, Back Street Boys, West Life, Britney Spears, iza Koffi Olomide wo muri RDC n’abandi batandukanye.

Muri icyo gihe mu Mujyi wa Kigali nk’ahari iterambere kuruta ahandi, urubyiruko rwaho rwashinze amatsinda yo kubyina, gusa amwe yari yaratsikamiwe n’abiri y’ibikomerezwa Good Guys na Bad Boys yari agizwe n’urubyiruko rwakomokaga i Nyamirambo.

Mu kiganiro abagize Good Guys babanje kugirana na Kiss FM bavuze intego bari bafite bajya gushinga iri tsinda ndetse n’uruhare bagize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nk’urubyiruko. 


                      OMG washinze Good Guys

OMG yagize ati "Itsinda rya Good Guys njyewe ikintu byamariye ni uko inzozi zanjye narose zabaye impamo kubera ko njyewe numvaga akamaro kanjye ari ukwitanga uko bishobotse kugira ngo habeho undi umurongo mushya kubera ko mu musanzu wo kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo narebye ngo ndi mutoya ahubwo nararebye ndavuga ngo niba ba papa bari kubaka ibi byose, byarasenyutse, imiryango yarasenyutse, bari kwiyubaka njyewe mu myaka yanjye ni iki nakora mu byo nkunda nibura nanjye ko hari ababicikirije babihanze ariko bikaba nabyo byarahuye n’ingaruka ni uwuhe musanzu natanga? Umusanzu rero wanjye njyewe navuga ko wangiriye akamaro kubera ko ibyo naharaniraga byarabaye".


Bamwe bo muri Active babarizwaga muri Good Guys

Yakomeje ati "Niba mbona ba Tizzo izi saha bakiri mu muziki hari abantu nabo bari gufasha barumuna babo kuzamuka nkabona namwe abanyamakuru murahari muri kudufasha icyo gihe ntabwo byari bihari ariko iyo kipe nari nyifite nzi ko bizaba ni ukuvuga ngo rero byangiriye akamaro cyane kubona urubyiruko umuhanda twaharuye baragize ibyabo harimo n’umutekano.’’








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND