RFL
Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza iyoboye urutonde, yatumbagiye cyane mu majwi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/06/2021 10:30
0


Away ni indirimbo yihariye amapaje y’imyidagaduro mu Rwanda yatijwe umurindi no gusomana byimbitse kwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza bihurirana n’indirimbo nziza bakoze bikomeza gutigisa imbuga nkoranyamabaga ari nako indirimbo yabo irushaho kwamamara.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 NYARWANDA ZIKUNZWE CYANE

Indirimbo 'Away' iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music imaze icyumwe isohotse, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 390 ndetse yakunzwe n’abarenga ibihumbi 13 bakoresheje akamenyetso. Iyi ndirimbo iriho ibitekerezo birenga 1200 byiganjemo cyane abakunze iyi ndirimbo mu buryo budasanzwe.

Urutonde rw’indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 90 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n’uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk'aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe hagendewe ku bakunzi n’ubundi b’umuziki nyarwanda.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 53 y’abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 37, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 90.

              KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND