RFL
Kigali

Junior Rumaga yakoze igisigo 'Ayabasore' gikebura abasore basaba abakobwa kuryamana mbere yo kurushinga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2021 14:54
0


Junior Rumaga ukataje mu rugendo rw’ubusizi, yasohoye amashusho y’igisigo yise “Ayabasore” kirimo urwiyenzo ruganisha ku nkundura abakobwa bahura nayo muri za ‘mbonja’ za bamwe mu basore baka ‘avance’ mbere yo gukora ubukwe.



Junior Rumaga wa Nsekanabo ni umwe mu basore bamaze kuba kimenyabose mu busizi Nyarwanda muri iki gihe bitewe n’uburyo budasanzwe akoramo ubusizi bwe akiri muto.

Ubuhanga bwe abugaragariza mu myandikire ye, ijwi rye riremereye rituma abamukunda batavayo, ndetse n’uburyo akoramo amashusho y’ibisigo nk’ikintu kitari cyimenyerewe mu buhanzi bw’ubusizi Nyarwanda bituma abantu bamukunda cyane, yewe hari n’abavuga ko bakunze ubusizi kubera we.

Junior Rumaga waherukaga gusohora ibisigo byinshi Abanyarwanda bakunze birimo ‘Umugore si Umuntu’, ‘Ivanjiri’, ‘Inkovu y’urukundo’ ndetse n’ibindi byinshi, yasohoye igisigo gishya yise ‘Ayabasore’.

Yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iki gisigo kugira ngo ace umuco w’abasore biharaje kurya ubukwe mbere.

Ati “Nanditse iki gisigo kugira ngo nce ibi bintu bya ‘mbonja’ byateye mu bahungu, bituma barya ubukwe hakiri kare. Nicyo kintu nyamukuru nashakaga gukora. Nashakaga kugarura umwimerere w’uko ubukwe bushingira ku kuko umuntu yarezwe. Urabona y’uko twari tugeze mu bihe byaho nyine ‘mbonja’ yari imaze gufata urundi rwego, kuryamana mbere y’ubukwe byarafashe indi ntera.”

Mu mashusho y’iki gisigo, Junior Rumaga yifashishije Bahali Ruth, umukobwa umenyerewe mu mikino myinshi ya Mashirika, akaba n’umusizi nawe ubusanzwe ukora mu rurimi rw’Icyongereza.

Muri iki gisigo, Junior Rumaga yakoresheje amagambo aryoheye amatwi aba abwira Bahali Ruth, amusaba ko barya ubukwe.

Gusa, Bahali akagenda yanga maze Rumaga yabona byanze burundu agahitamo kwigarura no kumwumvisha ko yikiniraga atari akomeje.

Iki gisigo, Junior Rumaga agisohoye nyuma y’ukwezi gusa asohoye igisigo yise ‘Tugane iwacu’ cyari kijimije cyane. ‘Ayabasore’ kikaba kibaye igisigo cya munanira, uyu musore asohoye mu myaka ibiri amaze atangiye ubusizi.

Rumaga yasohoye amashusho y’igisigo yise “Ayabagabo” gicyebura abasore basaba abakobwa kuryamana mbere yo kurushinga

Junior Rumaga yasohoye igisigo cya Gatandatu mu gihe cy’imyaka ibiri amaze mu busizi

KANDA HANO UREBE IGISIGO ‘AYABASORE’ CYA JUNIOR RUMAGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND