RFL
Kigali

Umubano wa Diamond na Zari uhagaze neza: Igikorwa bagiye guhuriramo cyavugishije abantu

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/06/2021 6:44
0


Ibi byamamare nyuma yo kubyarana abana 2, bagatandukana umuriro watse, bagiye bagirana ibihe bigaragaza ko umubano wabo ugenda uba mwiza. Kuri iyi nshuro batangaje ko bagiye kujya bahurira mu kiganiro kizajya kinyuzwa ku mbuga zikomeye zicuruza filime ku Isi.




Kuri uyu wa Karibi tariki 22 Kamena 2021, umuherwekazi Zari Hassan wabyariye Diamond abana babiri anyuze ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko agiye kujya agaragara mu kiganiro kivuga ku buzima buhari kitwa ‘’’Young Famous and Africa’ kizajya kinyura ku mbuga zikomeye zicuruza ama filime ku Isi nka Netflix na Naijaonnetflix.

Aya amakuru yahise yemezwa na Netflix ishami rikorera muri Africa y'epfo. Mu butumwa zari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Ubu turi kuganira na Netflix! Murambona ntumbagira kuri @netflixsa na @naijaonnetflix mu kiganiro cya mbere kivuga ubuzima buhari vuba aha #YoungFamousAndAfrican#”.

Mu ifoto yaherekeje aya magambo ye handitseho ko ari umubyeyi w’imiterere myiza wageze ku nzozi ze akaba adahisha kuvuga ko ari umuherwekazi. Nyuma y'aho Diamond nawe yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze maze agaragaza ko nazwe  azahurira na Zari muri iki kiganiro kigiye gutangira vuba abisangiza abakunzi be  anashimangira ko kizaba ari cyo kiganiro cya mbere kiza muri Africa kivuga ku buzima buhari.

Mu gusa n'utekera amatsiko abantu ku bizavugirwa muri iki kiganiro ifoto yaherekeje ubu butumwa iriho amagambo avuga ko mu rukundo agira amarangamutima aryohereza ubuzima uwo yaruhaye kandi ko umwana we w'umukobwa amwitaho nk’umugore we.

Iki kiganiro byanga bikunda ni ubucuruzi buzabinjiriza akayabo. Abatari bake cyabavugishije, bakaba bakibonera mu ndererwamo yo kongera guhuza urugwiro n’umubano hagati ya Zari na Diamond, kandi koko birashoboka.

Bazajya bavuga ukuri ku rukundo rwabo abantu batamenye n’ibindi byinshi ku buryo bishobora kongera kunga ubumwe. Zari na Diamond n’ubundi bafitanye umubano usa n'aho utandukanye n’abandi bagore bamubyariye kuko barasurana ndetse no ku munsi w’ababyeyi b’abagabo, Zari ni we wenyine wamwoherereje ubutumwa bumwifuriza umunsi mwiza muri batatu bazwi yabyaranye nabo.


Diamond yabyaranye na Diamond abana babiri 

Ese koko iki kiganiro kirabyutsa urukundo?

Ku rundi ruhande Zari mu minsi ishize yareruye avuga ko afite umukuzi mushya yise Dark stallion. Diamond nawe aherutse gutangaza ko ari mu rukundo n’inkumi y’ikimero, umunyamideri wo muri Afrika y'Epfo witwa Andréa Abrahams yaterese mu gihe kingana n’imyaka 9.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND