Bamwe mu bahanzi 10 bazaririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival bamaze iminsi mu myiteguro n’itsinda ry’abanyamuziki rya Symphony Band rizabafasha muri ibi bitaramo bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni ku nshuro ya kabiri, ibi bitaramo bigiye kubera kuri Televiziyo y'u Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ku nshuro ya mbere, ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ku nshuro ya kabiri mu 2020 ryabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda no mu 2021 rigiye kongera kuri Televiziyo y'u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, sosiyete ya East African Promoters (EAP) itegura ibi bitaramo yatangaje ko umuhanzi Nemeye Platini ari we uzabimburira abandi bahanzi 10 bazaririmba muri ibi bitaramo. Uyu muhanzi azakora igitaramo cye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, guhera saa yine z’ijoro kuri Televiziyo Rwanda.
INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko abahanzi 10 bazaririmba muri iki gitaramo ari Platini, Mani Martin, Jules Sentore, Alyn Sano, Social Mula, Uncle Austin, Riderman, Bruce Melodie, Cyusa Ibrahim na Knowless. Hari n'amakuru avuga ko abahanzi bashobora kuzarenga 10 bakagera kuri 30.
Mu 2020, Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo abahanzi 15 mu bitaramo byarangiye muri Nzeri 2020. Ryahaye umwihariko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Israel Mbonyi na Patient Bizimana baririmbye muri ibi bitaramo mu 2020.
Iwacu Muzika Festival 2020 yari yatewe inkunga na
ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda, Intare
Conference Arena, Forza n'abandi.
Iwacu Muzika Festival 2021 yatewe inkunga n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Banki ya Kigali (BK), Forza BET Rwanda, Tembera u Rwanda, Intare Arena n’abandi.
Platini agiye kuba umuhanzi wa mbere uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2021 bigiye kubera kuri Televiziyo
Platini aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Atensiyo’
TANGA IGITECYEREZO