RFL
Kigali

Patient Bizimana yasohoye indirimbo nshya 'Yatsinze urupfu' yakoranye na Fabrice & Maya yavuye mu bucuti bw'igihe kirekire-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/06/2021 10:26
0


Umuramyi Patient Bizimana ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zegereza benshi intebe y'Imana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Yatsinze urupfu' yakoranye n'abaramyi b'Abarundi baba mu Rwanda, Fabrice & Maya, bamamaye mu ndirimbo 'Muremyi w'Isi' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 607 ku rubuga rwa Youtube.



Indirimbo 'Yatsinze urupfu' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo ku mugoroba w'uyu wa Kane ariki 24 Kamena 2021. Iyi ndirimbo y'iminota ine (4) n'amasegonda 38 ntabwo bayifata nka 'Collabo' isanzwe ahubwo ni umusaruro w'ubushuti bw'igihe kirekire. Amajwi y'iyi ndirimbo yakorewe muri studio ya Fabrice Nzeyimana yitwa Wave Lab studio, naho amashusho yayo ayoborwa ndetse atunganywa na Producer Fleury Ndayirukiye (Bahafrica Entertainment) ufatwa nka nimero ya mbere muri iyi minsi mu gukora neza amashusho y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Patient Bizimana yavuze ko 'Yatsinze urupfu' banyujijemo ubutumwa bw'umusaraba wa Kristo no gucungurwa kwa muntu. Ati "Ubutumwa burimo ni ubutumwa bw’umusaraba wa Kristo no gucungurwa kwacu". Ubwo yashyiraga iyi ndirimbo kuri Youtube, Patient yabwiye abakurikira shene ye ya Youtube by'umwihariko abakunda umuziki wa Gospel "ko Iyi ndirimbo iri bubafashe mu bihe by'amasengesho". Yabibukije ko Yesu yatsinze urupfu, ubu akaba ari muzima

Fabrice Nzeyimana yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo 'Yatsinze urupfu' bahuriyemo na Patient Bizimana ivuga ku bubasha Yesu afite ku rupfu na kuzimu. Yabwiye abantu ko badakwiriye kwiheba kuko banesherejwe na Yesu Kristo watsinze urupfu na Satani (kuzimu). Ati "Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza, ari bwo Gospel. Ubutumwa bwiza buvuga icyo Yesu yakoze ku musaraba, buvuga inkuru z’agakiza, aho Yesu yadukuye n'uko yatuzanye mu bwami bw’Imana". 

Yakomeje ati "Iyi ni indirimbo ivuga ku bubasha Yesu afite ku rupfu na kuzimu. Ntidukwiye kwiheba kuko muri we natwe twaranesheje". Yongeyeho ati "Ikindi ni uko kuri twe batatu iyi ndirimbo idasanzwe kuko si icyo abantu bita Featuring y'abahanzi ahubwo ni indirimbo yavuye mu bucuti bw'igihe kirekire". Ibi yadutangarije aherutse no kubyandika kuri Twitter ubwo yateguzaga abantu iyi ndirimbo 'Yatsinze urupfu'. Icyo gihe yabwiye abamukurikira kuri uru rubuga ko indirimbo yabo atari Featuring nk'izindi zisanzwe ahubwo ari indirimbo yashibutse mu buvandimwe n'ubucuti burambye.


Patient Bizimana ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika

Patient Bizimana ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'iminsi micye we n'umukunzi we Karamira Uwera Gentille berekanywe muri ERC Masoro nk'abitegura kurushinga mu 2021. Icyakora ntihatangajwe itariki y'ubukwe bwabo. Patient Bizimana ni umuramyi ufite izina rikomeye mu muziki wa Gospel wibukirwa ku byamamare ku Isi birimo na Sinach yagiye atumira mu Rwanda mu bitaramo bye biba buri Mwaka kuri Pasika. Mu ndirimbo yamamayemo harimo; Ubwo buntu, Menye neza, Amagambo yanjye, Ijambo rya nyuma, Ndaje mu bwiza bwawe, N'ubwo ijoro, Ikimenyetso, n'izindi.

Fabrice & Maya ni itsinda rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel, rigizwe n'umugabo uririmbana n'umugore we biyemeje gukorera Imana binyuze mu kuyiramya, abo akaba ari Fabrice Nzeyimana na Maya Nzeyimana. Ni bo batangije 'Heavenly Melodies Africa', Umuryango Mpuzamahanga wo kuramya no guhimbaza Imana, uri gukwirakwira muri Afurika utegura ibisekuruza bizaza ukanashishikariza ubumwe mu bakozi b'Imana. Kugeza ubu uyu muryango ugizwe n'abantu barenga 1,000 bo mu bihugu binyuranye muri Afrika. Igikundiro cyabo mu muziki bagikesha impano itangaje bafite yo kuririmba iherekezwa n'amajwi yabo meza, hakiyongeraho n'umutima wo kwicisha bugufi bafite.


Fabrice & Maya bakoranye indirimbo na Patient Bizimana


Indirimbo 'Yatsinze urupfu' yasohokanye n'amashusho yayo

REBA HANO INDIRIMBO 'YATSINZE URUPFU' YA PATIENT BIZIMANA FT FABRICE & MAYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND