RFL
Kigali

Kigali: Guhera kuri uyu wa 5 izi Hoteli 13 na Resitora 40 zisurwa cyane ugomba kuzisohokeramo ari uko wipimishije Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/06/2021 17:39
0


Nyuma y'uko bigaragaye ko muri iyi minsi imibare y'abanduye Covid-19 yazamutse, Leta y'u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agamije gukumira ikwirakwira ry'icyo cyorezo muri Hoteli na Resitora zisurwa cyane.



Ni amabwiriza yashyizweho umukono na Minisiteri y'Ubuzima n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB kuri uyu wa 23 Kamena 2021, babikora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 muri Hoteli na Resitora, zikunze gusurwa cyane ndetse n'ibindi bikorwa by'ubukerarugendo mu Ntara. Kuri Hoteli na Resitora zongerewe ku rutonde, aya mabwiriza aratangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021.

Muri aya mabwiriza, MINISANTE na RDB bavuze ko abakozi bose ba Hoteli na Resitora zatoranyijwe, n'abakiriya bajyayo bose, bagomba kugaragaza icyemezo cy'uko bapimwe Covid-19 (Hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa Antigen Rapid Test) kandi ko batayirwaye. Ibisubizo byo kwipimisha bizaba bifite agaciro k'iminsi 7 ku bakiriya n'iminsi 14 ku bakozi.

Batangaje ko kwipimisha bibera kuri site zagenwe cyangwa ku mavuriro yigenga yabyemerewe. Umuntu wipimisha akaba ari we wiyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha. Icyakora aya mabwiriza anorohereza za Hoteli aho amavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na Hoteli bakagena ko gupima bibera kuri Hoteli. Icyo gihe hoteli igena icyumba cyo gupimiramo.

Abakozi b'amavuriro yemerewe gupima kandi babyigiye nibo bonyine bemerewe gupima kandi ibisubizo bigomba koherezwa ku rubuga mpuzamakuru rw'Ubuzima. Ibisubizo bikimara gushyirwa ku rubuga, uwapimwe yohererezwa ubutumwa bugufi burimo ijambo ry'ibanga rimufasha kubona ibisubizo bye ku rubuga rwa RBC.

Umukiriya azajya asabwa kwerekana ibisubizo bye ku marembo ya Hoteli cyangwa Resitora aho umukozi wagenwe azajya asuzuma kode ya QR iri ku rupapuro rw'ibisubizo rw'umukiriya bityo akabasha kwinjira mu rubuga rumufasha kwemeza ko ibisubizo ari iby'ukuri. Umukiriya ashobora no gusabwa kwerekana ibyangombwa bimuranga mu gihe hagenzurwa ukuri kw'ibisubizo bye. 

Abakiriya bose bacumbika muri Hoteli barasabwa kujya bagaragaza bakihagera icyemezo cy'uko bapimwe Covid-19 kandi ko batayirwaye. Ibi biranareba abakiriya baza kuri Hoteli cyangwa Resitora batarara kuko nabo bazajya basabwa kwerekana icyemezo cy'uko bapimwe Covid-19 kandi ko batayirwaye.

Hoteli na Resitora bireba zizajya zishyikiriza RDB na RBC buri byumweru bibiri raporo ku bukerarugendo igaragaza uko abakozi bapimwe. Hoteli na Resitora zirasabwa kuzajya zishyira ahabona itangazo rigaragaza neza umubare w'abantu zishobora kwakira ahagenewe guhurira abantu hose, uhwanye na 30% by'ubushobozi bwabo bwo kwakira abantu.

Umukiriya uterekanye icyemezo cy'uko yipimishije ntazemererwa kwinjira muri hoteli cyangwa resitora. RDB na MINISANTE batangaje kandi ko urutonde rwa Hoteli na Resitora zirebwa n'aya mabwiriza bashobora kuruvugurura igihe icyo ari cyo bibaye ngombwa. 

Batangaje kandi ko aho bishoboka, abantu bashishikarizwa guhurira cyangwa gufatira amafunguro hanze kuko ari byo bitanga amahirwe yisumbuye yo kudakwirakwiza icyorezo cya Covid-19. Ariko nanone bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu zindi hoteli na resitora zitari kuri uru rutonde, RBC izajya ikora ipima ritunguranye ku bakiriya cyangwa abakozi.

Iri tangazo ryateweho umukono na Dr Ngamije Daniel Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda na Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru wa RDB, rigaragaramo ko MINALOC, RDB, RBC na RNP (Polisi y'u Rwanda) bazafatanya kugenzura uburyo aya mabwiriza mashya yubahirizwa. Bati "Turashishikariza abantu kujya bipimisha buri cyumweru kugira ngo bibafashe kuba bafatira amafunguro aho bashatse mu gihe cy'icyumweru ari nako bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19".

Hoteli 13 zo muri Kigali nizo zigaragara ku rutonde rwa Hoteli zo muri Kigali abakiriya bagomba kwinjiramo ari uko babanje kwipimisha Covid-19, udafiye icyemezo cy'uko yapimwe Covid-19 ntiyemererwe kuhakandagira. Izo Hoteli ni: Kigali Radisson Hoteli, Kigali Marriott Hotel, Kigali Serena Hotel, The Retreat Hotel, Residence Prima 2000 Apartment, Phoenix Apartments, Lemigo Hotel, Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments na Grand Legacy Hotel. 

Kuri uru rutonde hagaragaraho kandi Resitora zigera kuri 40, zose akaba ari izo mu mujyi wa Kigali, nazo abazigana bakaba basabwa kubanza kwipimisha Covid-19. Izo Resitora zisurwa cyane ariko nanone ushobora kuvuga ko ari nazo zikomeye cyane muri Kigali (VIP) harimo; Choose Kigali (Kiyovu), Meza Malonga (Remera), Brachetto Restaurant (Kacyiru), Soy Restaurant (Kimihurura), Nyurah Restaurant (Nyarugenge), Inka Steak House (Kimihurura), Camellia (zose), Y& Cocktail bar (KBC), Khana Khazana (zose), Coco bean Restaurant, Dolce (Kwa Yves) mu Kiyovu n'izindi. 


Izi Hoteli 13 kuzisohokeramo birasaba kubanza kwipimisha Covid-19

Izi Resitora 40 kuziriramo birasaba kubanza kwipimisha Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND