Kigali

Mu buhamya budasanzwe, Britney Spears yatangaje ko yashyizwemo agakoresho kamubuza gutwita

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2021 11:18
0


Britney Spears, umunyamuziki wanyuze imitima ya benshi ku Isi ariko umaze imyaka 13 Se ari we mugenga w’ubuzima bwe, yavuganye agahinda kuko ibyishimo agirana n’umukunzi we mushya bidashobora kuvamo umwana, kuko yashyizwemo agakoresho gatuma adatwita.



Britney umwibuke mu ndirimbo zirimo ‘I’m Not a Girl, Not Yet a Woman’, ‘Sometimes’, ‘I did it again’ n’izindi zimaze imyaka myinshi ku isoko zikunzwe n’umubare munini.

Amaze igihe abunza intekerezo yibaza ku iherezo ry’ububasha Se amufiteho kuva mu myaka 13 ishize, yahawe n’urukiko mu 2008, agenzura ubuzima bwe bwite n’imitungo ye.

Mu 2007, Britney yatandukanye n’umugabo we Kevin Federline babyaranye, atangira kugaragaza imyitwarire idahwitse muri sosiyete, yahise yamburwa abana be, ariko yeremerwa kubasura.

Yihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru icyo gihe, ubwo yakubita umutaka ku mudoka y’umunyamakuru ufata amashusho n’amafoto.

Ejo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, Britney Spears yavugiye mu rukiko i Los Angeles n’akari mu nda y’ingoma, yamagana amasezerano mu cyo bita 'Conservatorship' agena Se nk’umugenga w’ubuzima bwe.

‘Conservatorship’ ni uburenganzira butangwa n’inkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugahabwa undi muntu iyo umuntu runaka atakibasha kwifatira ibyemezo mu buzima bwe. Butangwa ku mpamvu zinyuranye zirimo nko kuba uwo muntu ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe n’ibindi.

Britney asaba ko aya masezerano yahagarikwa, kuko ashaka ubuzima bw’umudendezo. Mu buhamya budasanzwe, uyu muhanzikazi w’imyaka 39 yavuze ko Se amugenzura “100,000%.”

Ibinyamakuru birimo BBC, The Guardian n’ibindi bisubiramo amagambo ya Britney Spears yatangarije mu rukiko, ko kubera aya masezerano yagize ihungabana rikomeye mu buzima bwe, agasaba ko asubirana ubuzima bwe.

Ati “Aya masezerano yanteye ihungabana ridasanzwe, ndashaka gusubirana ubuzima bwanjye.”

Kuva Britney Spears yajyanwa mu bitaro kubera ibabazo byo mu mutwe, urukiko rwahise ruha Se ububasha kugenzura ubuzima bwe kuva mu 2008.

Mu ijambo ryamaze iminota 20, Britney yabwiye urukiko ko aya masezerano yangije ubuzima bwe, asaba ko ahagarikwa agahabwa ‘ikiruhuko cy’imyaka ibiri cyangwa itatu’.

Umunyamatageko wa Se, Jamie Spears, yavuze ko uyu mubyeyi yababajwe no kubona umukobwa we yaranyuze mu buribwe kubera aya masezerano. Britney Spears arashaka kubyarana n’umukunzi we mushya ariko ntibishoboka

Britney Spears yabonye izuba tariki 2 Ukuboza 1981, yujuje imyaka 39 y’amavuko. Yavukiye ahitwa McComb muri Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, Sean Preston Federline na Jayden James Federline. 

Uyu muhanzikazi yakundanye mu gihe cy’umwaka na Jason Allen Alexander mu 2004, hanyuma mu mpera z’uwo mwaka akunda na Kevin Federline batandukanye mu 2007. Yabwiye urukiko ko ashaka gukora ubukwe n’umukunzi mushya bakanabyara ariko ko aya masezerano 'atabimwemerera'. 

Britney Spears yavuze imibereho mibi yatejwe no kuba Se ari we mugenga w'ubuzima bwe

Uyu muhanzikazi yahishuye ko yashyizwemo agakoresha kazwi nka ‘intrauterine’ ko kuboneza urubyaro, bityo ko adashobora kubyara. Asaba ko kavanwamo kugira ngo atwitire umukunzi we.

Britney yavuze “Aya masezerano yo kugenzura ubuzima bwanjye ari kumbabaza kurusha uko angirira neza.”

Yanavuze ko aya masezerano atamwemerera kubonana n’inshuti ze za kure, kandi ko n’umukunzi we atemerewe kumusura.

Ni ubwa mbere hatangajwe ibikubiye muri aya masezerano yo kugenga ubuzima bwa Britney Spears.

Uyu muhanzikazi asaba ko Jod Montgomery, umuhanga mu kwita ku bantu ari we wahabwa inshingano zo kureberera ubuzima bwe, cyane ko mu 2019 Se yeguye by’igihe gito mu kumugenzura ku mpamvu z’ubuzima bwe.

Mu buhamya bwe, Britney Spears yanavuzemo ko yagiye ategekwa kunywa imiti adashaka, ku buryo yisangaga ameze nk’aho yakoresheje ibiyobyabwenge agateshwaguzwa mu biganiro yagiranaga n’ababyeyi be n’abandi.

Anavuga ko hari igihe yasabaga ko iwe ahakorerwa ibizamini bijyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze, ahubwo agahitirwa kujya mu gace aho aba Paparazi bamwota uko bishakiye.

Yanavuze ko mu 2018, yahatiwe gukora ibitaramo kandi atabishaka. Abajyanama be babwira abaganga ko atakinywa imiti nk’uko yayandikiwe.  Avuga ko adashaka kuba umucakara w’umuntu runaka. Ati “Nshobora kuvuga ngo sinshaka kubyina.”

Uyu muhanzikazi yanavuze ko kuva mu 13 atemerewe kuvugana n’itangazamakuru. Avuga ko yabayeho ubuzima bwe abeshya Isi ko ameze neza, nyamara muri we ari ibicika. 

Britney Spears yavuganye agahinda avuga uko adashobora kubyarana n’umukunzi we kubera ko yashyizwe mo agakoresho kabuza gutwita Britney ati “Aya masezerano yo kugenzura ubuzima bwanjye ari kumbabaza kurusha uko angirira neza.”  

Igihiriri cy’abantu bashyigikiye Britney binyuze mu cyose bise #FreeBritney basaba ko uyu muhanzikazi ahabwa ubwigenge









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND