RFL
Kigali

Menya Kitoko Bibarwa wagiriye amahirwe n’igikundiro mu muziki nyarwanda ariko kuri ubu akaba awukora bucece

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/06/2021 8:50
0


Kitoko Bibarwa yatangiye akora umuziki mu buryo bwagutse ariko kuri ubu awukora bucece ndetse gahoro cyane bitandukanye na mbere. Izina rye ryanditse mu mitima y’abatari bacye. Umuziki yawugiriyemo amahirwe n’igikundiro gikomeye atumirwa mu birori n’ibitaramo bikomeye.



Kitoko watangiriye umuziki muri korali yo mu rusengero, yatangiye gukora umuziki nk'umuhanzi mu mwaka wa 2008 akora indirimbo zakunzwe by’umwihariko iyitwa 'Ikiragi' yamushyize ku rwego rukomeye mu muziki w’u Rwanda, binavugwa ko umwari w’uburanga butangaje wagaragaye muri iyi ndirimbo ari nawe babyaranye umwana w’umukobwa afite uri mu myaka icumi.

Kitoko Bibarwa umugabo w'umwana umwe witeguraga kurushinga mbere y'umwaduko w'icyorezo cya COVI19 

Guhera mu mwaka wa 2013 yatangiye kugenda agabanya ibihangano yashyiraga hanze, ndetse muri uwo mwaka mu kwezi Kamena yatangaje ko ahagaritse muzika ku mpamvu zitatangajwe. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi indirimbo amaze kugaragaramo ntabwo zirenga icumi. Muri izi ndirimbo harimo nyinshi zakoze ku mitima y’abatari bacye by’umwihariko iyo yakoranye n’icyamamare karundura mu muziki w’u Rwanda, Meddy, yitwa “Sibyo”.

Mu zindi yakoze harimo 'Pole Pole', 'Kamikazi' n'izindi. Mu buryo butunguranye yagaragaye mu Rwanda mu mwaka wa 2017 mu bikorwa byo kwamamaza Nyakubahwa Paul Kagame umukandida w’ishyaka rya RPF Inkotanyi wanegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu cy'u Rwanda. Kitoko yanamukoreye indirimbo yakunzwe n’abatari bacye igasusurutsa imbaga yitwa 'Thank you Kagame'.

Akomeza kugenda agaragara mu bitaramo, amaserukiramuco n'ibindi bikorwa biremereye mu muziki w'u Rwanda

Kitoko yakoze kandi indirimbo zirimo iyitwa 'Amadayimoni', 'Rurabo' kugeza ubu iyoboye ku rukuta rwe rwa Youtube n'abamaze kuyireba barenga miliyoni 2.2, yayikurikije iyitwa 'Wenema' kimwe n’iyitwa 'Gahoro' nazo zakiriwe neza n’abatari bacye. Mu mateka y’indirimbo z’uyu mugabo harimo iyitwa 'Bella' yakoranye n’itsinda ryabiciye bigacika rya Dream Boyz, iyi ndirimbo ikaba yarakunzwe mu buryo bukomeye.

Mu busanzwe yiswe n’ababyeyi be Patrick Bibarwa yamamara nka Kitoko izina rikomoka mu kirimi cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda ‘Lingala’ ryitwa abakobwa n’abahungu rivuga Umwiza. Akora injyana ya Afrobeats na Hiphop, yashyize hanze Album ye ya mbere mu 2010 yitwa Ifaranga. Iyi Album yamufashije kwigarurira imitima y’abatari bacye mu Rwanda no hirya no hino mu bice by’isi by’umwihariko mu gihugu cya Uganda.Mu mwaka wa 2012 yagiye asohoka mu bitangazamakuru bikomeye mu karere nk'umuhanzi mwiza mu muziki w'u Rwanda

Umwaka wa 2012 yatangiye kwandikwaho n’ibinyamakuru byo mu karere birimo na The East African ko ari we muhanzi ukomeye mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka kugeza ubu afite 35 kuko yavutse kuwa 12 Nzeri 1985 mu gihugu cya Congo Kinshasa. Nk'uko tubikesha Wikipedia, mu mwaka wa 2012 Kitoko yasusurukije abitabiriye ibirori by’isabukuru ya Ange Kagame umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Muri Gashyantare 2013 yatumiwe mu iserukiramuco ry’umuco nyarwanda ryabereye mu gace ka Jylland-Fyn mu gihugu cya Denmark. Yagiye kandi anasusurutsa abantu no mu bindi bikorwa bikomeye birimo iby’umuryango w’ibihugu by’uburasirazuba, muri Amerika, Ubufaransa ndetse n’Ububiligi. Yatsindiye ibihembo biri mu bikomeye byabayeho mu mateka y’umuziki nyarwanda bya Salax Award ubugira kabiri nk’umuhanzi mwiza mu njyana ya Afrobeat.

Kitoko ari mu bahanzi bacye mu Rwanda bamaze kwitabira ibikorwa by'umuziki bikomeye birimo amaserukiramuco, ibitaramo ndetse ufite igikundiro gikomeye mu muziki w'u Rwanda

REBA HANO INDIRIMBO 'RURABO' YA KITOKO


REBA HANO INDIRIMBO 'THANK YOU KAGAME' YA KITOKO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND