RFL
Kigali

Euro 2020: Dore amakipe 16 yabonye itike ya 1/8 n’uko azahura

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/06/2021 10:15
0


Amakipe 16 agomba gukina imikino ya 1/8 mu mikino y'igikombe cy'uburayi yose yaraye amenyekanye.



Iyi mikino yitabirwa n'amakipe agera kuri 24 ashyirwa mu matsinda 6, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ahita abona itike ya 1/8, akaza gukurikirwa n'amakipe 4 aba yabaye aya 3 ariko yitwaye neza, maze amakipe yose hamwe akaba 16. 

Itsinda rya mbere ryazamutsemo Italy Wales na Switzerland, itsinda rya 2 hazamuka Ububiligi na Denmark, mu gihe mu itsinda rya gatatu hazamutse Ubuholandi, Ukraine na Austria, mu itsinda rya kane hazamuka Ubwongereza, Croatia, na Czech Republic, itsinda rya 5 hazamuka Sweden, Espagne, naho mu itsinda rya Gatandatu ari naryo rya nyuma yazamutse Ubufaransa, Ubudage na Portugal.

Imikino ya 1/8 izatangira tariki 26 Kamena aho Wales izakina na Denmark, Ubutaliyani bukine na Austria. Ku cyumweru, Ubuhorandi buzakina na Czech Republic, Ububiligi bukine na Portugal. Ku wa mbere Croatia izakina na Espagne, Ubufaransa bukine na Switzerland. Ku wa 2 Ubwongereza buzakina n'Abadage, Suwede ikine na Ukraine.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND