RFL
Kigali

Calvin Mbanda ashobora kuba yaravuye muri The Mane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2021 8:48
0


Umuhanzi Mbanda John wiyise Calvin Mbanda ashobora kuba yaravuye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane, igisigaye bikaba ari ukubitangariza rubanda.



Amakuru agera kuri INYARWANDA, aravuga ko Calvin Mbanda ariwe washoye imari mu ndirimbo ye nshya agiye gusohora mu ntangiriro za Nyakanga 2021.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Element muri Country Records. Kandi Calvin Mbanda ari kwitegura kuyifatira amashusho.

Uyu muhanzi nta masezerano yari afite muri The Mane. Amakuru avuga ko Calvin Mbanda yafashe umwanzuro wo kuva muri The Mane agatangira gukora ku giti cye umuziki ari nako ashakisha abazamufasha.

Ubwo azaba ashyira hanze indirimbo ye ya mbere, ni nabwo azatangaza ko yavuye muri The Mane ku mugaragaro nk’uko amakuru agera kuri INYARWANDA abihamya.

Clavin Mbanda afashe icyemezo cyo kuva muri The Mane nyuma y’uko amaze amezi atandatu nta ndirimbo asohora.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga, benshi bagiye bibaza ku iterambere rye ahanini bitewe n’uko atashyigikiwe mu muziki we nk’uko abandi bari mu kigero kimwe nawe babikorewe.

Muri Gicurasi 2021, Safi Eric umujyanama wa The Mane yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA, ko hari indirimbo bari gukorera Calvin Mbanda, ariko amakuru avuga ko iyi ndirimbo izasohoka itari mu birango bya The Mane.

Ikindi n’uko Calvin Mbanda yitegura gufungura shene ye ya Youtube azajya acishaho indirimbo ze, aho kugira ngo zikomeze zishyirwe kuri shene ya The Mane.

Tariki 7 Ukwakira 2019, ni bwo Calvin Mbanda yinjiye muri The Mane nyuma y’uko atsinze irushanwa ‘Spark Your Talent’ ryateguwe na TECNO ifatanyije na The Mane. Icyo gihe yahembwe Miliyoni 1 Frw.

Mu gihe cy’imyaka isatira ibiri amaze muri The Mane, nta bikorwa bifatika yakorewe nk’abandi bahanzi banyuze muri iyi Label.

Yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Aba People’ mu mezi atandatu ashize, yaririmbye mu ndirimbo ‘Ikanisa’ yahuriyemo na Marina na Queen Cha na ‘All I need’ ye.

Umuhanzi Calvin Mbanda ashobora kuba yaravuye muri The Mane

Mbanda amaze amezi atandatu nta ndirimbo asohora

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IHERUKA YA CALVIN MBANDA YISE ‘ABA PEOPLE’

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND