Ni umukino wibutsa abantu uwabaye mu 2016 ubwo Portugal yatsindaga Ubufaransa nta n'umwe wabahaga amahirwe, Portugal igatwara igikombe cy’uburayi na n'ubu yaje kureba ko yakisubiza.
Ubwo
Portugal yatsindwaga n'u Budage mu mukino w'umunsi wa Kabiri mu matsinda mu irushanwa riri kuba muri iyi minsi rya Euro2020,
byasize inyota ikomeye y'amanota kuri Portugal na Cristiano Ronaldo. Portugal igomba kwitwara neza imbere ya Abafaransa kugira ngo
bazamuke mu itsinda bemeza abantu ko aribo babitse igikombe cy'uburayi giheruka
mu 2016.
Mbappe umukinnyi wo kwitega muri iri joro
Portugal
iri mu ntangiriro nk'izo yarimo ubwo yakinaga amatsinda mu 2016 yazamutse mu
makipe yitwaye neza ariko yarabaye aya gatatu kuko yazamutse mu itsinda F iri
ku mwanya wa 3 n'amanota 3. Ubufaransa
buramutse butsinze, Portugal yagumana amanota atatu ndetse yayishyira ahabi mu
gihe yaba yatsinzwe ibitego by'ikinyuranyo cyo hejuru y'igitego kimwe.
Ronaldo umukinnyi wo kwitega muri iri joro
Abakinnyi
bo kwitega muri uyu mukino:
Mbappe
ukunze kwigaragaza nk'umufana mukuru wa Ronaldo, yabyutse yerekana ndetse
anasubiramo imvugo akunze kugaragara ko afana Ronaldo. Kuri uyu munsi hitezwe
kureba umukinnyi uza kuganza undi hagati y'aba basore babiri yaba Cristiano
Ronaldo uri kubyina avamo ndetse na Mbappe ushaka kuzasimbura Ronaldo ku
ruhando mpuzamahanga. Ubwo aya makipe aheruka guhura, Mbappe yari akishakisha
ndetse yumva Ronaldo nk'umuntu wa kure.
Abandi
bakinnyi bo kwitega ni Paul Pogba na Bruno Fernandes aba bakinnyi bose byitezwe ko
baza guhanganira mu kibuga hagati n'ubwo basanzwe basenyera umugozi umwe muri
Manchester United.
Ese usibye u Bufaransa bwabonye tike, Portugal yo irasabwa iki?
Gutsinda cyangwa kunganya byemerera Portugal guhita ibona tike ya 1/8 kuko inganyije yahita igira amanota 4 kandi mu makipe ya gatatu hari abiri afite amanota 3.
Eder igitego yatsinze ni cyo cyahesheje igikombe Portugal mu 2016
Portugal
iramutse itsinzwe na Abafaransa ikinyuranyo kitari hejuru y'igitego kimwe ni
ukuvuga ibitego 2-1, 3-2, 8-7, nabwo Portugal yakomeza kuko yasigara nta gitego
izigamye ndetse nta n'umwenda irimo kandi ikagumana amanota 3, mu gihe mu
makipe yabaye aya gatatu afite amanota 3 yose yarangije imikino kandi afite
umwenda w'ibitego. Ibi byose twavuze ntacyo byahungabanywaho n'umukino wa
Abadage na Hungary.
Mu
mikino 6 iheruka Ubufaransa bumaze gutsindamo 5 banganya umwe mu gihe Portugal
imaze gutsinda itatu banganya ibiri batsindwamo umwe w'ejo bundi.
TANGA IGITECYEREZO