RFL
Kigali

CP Kabera yifashishije indirimbo “Saa Moya” ya Bruce Melodie mu kwibutsa abantu kubahiriza amabwiriza mashya ari butangire kubahirizwa uyu munsi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/06/2021 12:45
1


Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera, yifashishije indirimbo 'Saa Moya' mu kiganiro yagiranye na RBA yibutsa abantu kubahiriza amabwiriza ari butangire uyu munsi yo kugera mu rugo 'saa moya' anasaba abahanzi gukora izindi ndirimbo zikangurira abanyarwanda kwirinda COVID-19.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2021, nibwo RBA yagiranye ikiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Beata Habyarimana n’Umuvugizi wa polisi CP John Bosco Kabera. Iki kiganiro kibanze ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame yateranye kuwa Mbere igashyiraho ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, zikaba zitangira kubahirizwa uyu munsi tariki 23 Kamena 2021.


CP Kabera yifashishije indirimbo "Saa Moya" ya Bruce Melodie mu kwibutsa abantu kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda Covid ari butangire kubahirizwa uyu munsi

Mu ngamba nshya harimo ko indendo hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali zitemewe. Kuva uyu munsi mu gihe cy’ibyumweru bibiri buri muntu agomba kuba yageze mu rugo saa moya.

Muri iki kiganiro CP Kabera nk’uhagarariye urwego [police] rwatanze umusanzu ukomeye mu gufasha abanyarwanda kwirinda COVID-19, yasabwe ku gira icyo avuga ku ngamba zitangira kubahirizwa uyu munsi, maze abanza kwibutsa abanyarwanda ko iki cyorezo kitagaragarira amaso, bityo buri wese akaba asabwa kubahiriza amabwiriza n’ingamba zo kukirinda ijana ku ijana.

CP Kabera yahise ashimangira ko ingendo zibujijwe guhera saa 7:00 z’ijoro kugera saa 4:00 za mu gitondo ari naho yahise abihuza n’indirimbo ya “Saa Moya” ya Bruce Melodie akayifashisha mu kwibutsa abantu kubahiriza iyi saha. Yagize ati ”Bivuze ko saa moya buri wese agomba kuba yageze iwe atari igihe cyo kuba avuye aho akorera”.


Indirimbo "Saa Moya" igisohoka abatari bake bavuze ko yuzuyemo ibishegu

Yakomeje agira ati ”Igihe gishize abantu batahaga saa moya dore ko yavuyemo no guhanga indirimbo ndetse n’abahanzi ahubwo bahange izindi zo kugira ngo abaturage bubahirize ano mabwiriza. Bavugaga y'uko saa moya itera ibibazo! Itera ambutiyaje cyangwa se umuvundo mu muhanda, itera impanuka ibyo ntaho bihuriye. Saa moya ntabwo itera impanuka kwirinda Covid-19 ntibitera impanuka”.

Yakomeje ashimangira ko abazabirengaho bazabihanirwa. Indirimbo “Saa Moya” ya Bruce Melodie imaze amezi icumi, yatijwe umurindi na 'Guma mu rugo' ya mbere ubwo hashyirwagaho ingamba zo gutaha saa Moya. N’ubwo abatari bake bavugaga ko irimo ibishegu, gahunda yo gutaha Saa Moya, yatumye iyi ndirimbo yamamara karaha,  irakundwa mu buryo bukomeye. Mu mezi icumi imaze ishyizwe kuri Youtube abamaze kuyireba barenga miliyoni 3.

REBA HANO INDIRIMBO SAA MOYA YA BRUCE MELODIE

REBA HANO IKIGANIRO CP KABERA YAGIRANYE NA RBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkuru calvin2 years ago
    Ingendo not indendo (mukosore)





Inyarwanda BACKGROUND