RFL
Kigali

Imbeba imwe rukumbi yigize akaraha kajyahe itesheje umutwe gereza bituma imfunga 400 n’abakozi 200 bimurwa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/06/2021 12:02
0


Imbeba imwe yabaya akaraha kajyahe itesha umutwe gereza ya New South Wales yo muri Austalia, ibyatumye iyi gereza yimura imfungwa zigera kuri 400 hamwe n’abakozi bayo bagera kuri 200.



Mu byumweru bibiri biri imbere, abagororwa barenga 400 n'abakozi ba gereza ya Wellington 200 bazimurirwa mu yandi magereza kubera imbeba yabajujubije nk’uko BBC ibitangaza. Gusa n’ubwo havugwa imbeba imwe usanga iba ifatanije n’izindi kwangiza gereza.


Inkuru ikomeza ivuga ko kiriya gihugu cyibasiwe n’imbeba bikomeye aho zangije ibikorwa remezo bya gereza, harimo insinga z’amashanyarazi z’imbere muri gereza. Imbeba zabaye ikibazo gikomeye ku bahinzi bo muri Australia kuva igihembwe cy’isarura cya 2020 gitangiye.

Gereza ya New South Wales imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yibasiwe n'imbeba. Igihe cyiza cyo gusarura cyongereye imbeba muri leta y’amajyepfo y'iki gihugu, aho izi mbeba zimaze amezi zangiza byinshi mu bihingwa. Abayobozi ba gereza y'igihugu bavuga ko abagororwa bari muri gereza bazagabanywa kugeza ku mezi ane mu gihe izaba iri gusukurwa, gusanwa by’ibyangiritse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND