Mu byumweru bibiri biri imbere,
abagororwa barenga 400 n'abakozi ba gereza ya Wellington 200 bazimurirwa mu
yandi magereza kubera imbeba yabajujubije nk’uko BBC ibitangaza. Gusa n’ubwo havugwa
imbeba imwe usanga iba ifatanije n’izindi kwangiza gereza.

Inkuru
ikomeza ivuga ko kiriya gihugu cyibasiwe n’imbeba bikomeye aho
zangije ibikorwa remezo bya gereza, harimo insinga z’amashanyarazi z’imbere
muri gereza. Imbeba
zabaye
ikibazo gikomeye ku bahinzi bo muri Australia kuva igihembwe cy’isarura cya
2020 gitangiye.
Gereza ya New South Wales imaze
imyaka ibarirwa muri za mirongo yibasiwe n'imbeba. Igihe cyiza cyo gusarura
cyongereye imbeba muri leta y’amajyepfo y'iki gihugu, aho izi mbeba
zimaze amezi zangiza byinshi mu bihingwa. Abayobozi ba gereza y'igihugu bavuga
ko abagororwa bari muri gereza bazagabanywa kugeza ku mezi ane mu gihe izaba iri gusukurwa,
gusanwa by’ibyangiritse.