RFL
Kigali

Nta birori bizaba kubera Covid-19! Ni inde uzegukana ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2021 11:25
0


Mu masaha y’umugoroba w’uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, ubuzima bw’umwe mu bakobwa buzahinduka yambikwe ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 ahigitse bagenzi icyenda bageranye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ry’ubwiza.



Umukobwa uzegukana ikamba azagaragirwa n’ibisonga bine. Hazahita kandi hamenyekana abakobwa batatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga akorana na sosiyete Embrace Africa itegura Miss Global Beauty.

Iri rushanwa ryabaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19

Kimwe mu byo iri rushanwa ryashyize imbere ni ugukoresha ikoranabuhanga mu gutumanaho n’abakobwa 33 biyandikishijemo. Buri mukobwa yasabye kwifata amashusho asobanura uwo ariwe, anasaba abantu kumushyigikira ubundi akayoherereza abateguye iri rushanwa.

Kuva ku kwiyandikisha muri iri rushanwa kugera ku matora byose byakozwe kuri internet. Ndetse, inshuro nke aba bakobwa bagiye bahura n’abateguye iri rushanwa babaga bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ibiganiro bitandukanye aba bakobwa bagiye bagirana n’ibitangazamakuru birimo na INYARWANDA, buri wese yabaga afite umunsi agomba gukoreraho ikiganiro cye. Iri rushanwa rigiye gusozwa n’ubundi mu gihe imibare y’abandu Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ndekwe Paulette uri gutegura iri rushanwa yavuze ko igikorwa cyo kwambika amakamba no gutanga ibihembo ku bakobwa bakomeje mu cyiciro cya nyuma ‘kirakomeje’.

Avuga ko ‘bizakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.’ Ati “Abakobwa bose bagomba kuba bipimishije, abazafata amashusho n'undi wese uzagera aho uwo muhango uzabera.  Icyorezo kirahari, twe nk'urubyiruko rugize umuryango wa MGBR ni twebwe dukwiye gufata iya mbere mu kukirwanya no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Ni ibyo twiteguye gukora.”

Yavuze ko ingamba zakajijwe zo kwirinda Covid-19 mu gihe bari bateguye ko nyuma y’iri rushanwa hazabaho umusangiro, ariko ko bahisemo kubikuramo.

Ati “Nubwo twari twateguye gusangira fanta, bitewe n’uko ubwandu bwongeye kwiyongera cyane, nk'uko bigaragazwa na Minisiteri y'Ubuzima, ntabwo tuzakora ubusabane mu buryo bwo kwirinda."

"Umuhango wo kwambika amakamba abatsinze nurangira, buri wese azasubira mu rugo kwishimana n'abavandimwe basanzwe babana. Nta birori biteganyijwe, twahisemo kwirinda no kurinda bagenzi bacu.”

Ndekwe Paulette yavuze ko intego yabo ari ukugira amagara mazima azira Covid-19. Akavuga ko bamaze kuvugana na Canal Olympia izakira uyu muhango, ibabwira ko mu gihe cyose baba bakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nta kizabuza uyu muhango kuba.

Ati “Twavuganye n’ababishinzwe batubwira ko mu gihe twubahirije amabwiriza (twese twipimishije salle ikakira 30%) ntabusabane buhari. Ntakabuza igikorwa cyakomeza. Kuko nta kirori giteganyijwe cyangwa ubusabane bugitenganyijwe ni umuhango wo kuvuga abatsinze.”

Iri rushanwa ryahuje abakobwa bashya mu marushanwa y’ubwiza, abayafitemo ubumenyi n’abandi

Abakobwa 33 nibo bitabiriye Miss Global Beauty Rwanda barimo Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career Africa mu 2019, Shema Hortense wabaye igisonga cya mbere cya Miss Nation yabereye mu Mujyi wa Dubai, ariko ryabaye hifashishijwe internet kubera icyorezo cya Covid-19.

Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia na Uwimana Clementine bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Hari kandi Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational 2019 ndetse n’irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

Iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kandi ryahatanyemo Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w’Ishuri rya Ecole Technical Muhazi Rwanda (ETMR) ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 2016.

Hari kandi umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia ugaragara muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonge iri mu zikunzwe muri iki gihe.

Miss Tourism Global Rwanda yari ifite ubushobozi bwo gufata umukobwa umwe gusa mu guhagararira u Rwanda mu marushanwa yaryo azabera mu gihugu cy’u Bushimwa.

Miss Global Beauty Rwanda yasimbuye Miss Tourism Global Rwanda izohereza abakobwa batatu mu marushanwa y'ubwiza azabera hirya no hino ku Isi.

Abakobwa ba mbere batsindiye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda

Mu ijoro rya tariki 01 Kamena 2021, hatangajwe abakobwa batatu barimo Landrine Gisagara Uwicyeza, Nadi Umutoniwase na Gretta Iwacu begukanye amakamba ya mbere muri iri rushanwa.

Landrine Gisigara Uwicyeza yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic 2021. Uyu mukobwa ufite nimero 07 mu irushanwa, mu matora yo kuri internet yari imbere y’abandi n’amajwi 10,287.

Nadia Umutoniwase ugaragara muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Popularity 2021. Nadia mu matora yo kuri internet yari ku mwanya wa munani n’amajwi 2,275.

Gretta Iwacu ufite nimero 10 yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Congeniality 2021. Uyu mukobwa mu matora yo kuri internet yari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 10,172.

Dushyirehamwe Anne Marie yagaragaje impano idasanzwe ubwo yakoreshaga umwiko akabumba igihangano bituma ahigika bagenzi be yegukana ikamba rya ‘Talent Winner’.

Abakobwa 33 bahatanye muri iri rushanwa, buri wese yagaragaje impano yifitemo. Dushyirehamwe ufite nimero 04 yahigitse abakobwa batanu bageranye mu cyiciro cya nyuma barimo Ineza Vanessa ufite nimero 24, Umutoni Blandine ufite nimero 05, Umutoniwase Nadia nimero 11 na Dorinema Queen ufite nimero 21.

Nta munyarwanda uri mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Global Beauty Rwanda 2021

Tariki 27 Gicurasi 2021, hatangajwe Akanama Nkemurampaka ka Miss Global Beauty Rwanda katagaragaramo Umunyarwanda.

Aka kanama kagizwe n’abanyamideli, abitabiriye amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi n’abandi barimo umuhanzikazi wo mu Burundi unafite amakamba atandukanye yakuye mu marushanwa akomeye.

Akanama kagizwe na Andreja Chiche ukomoka muri Macedonia uzatoranya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic 2021. Ni gafotozi wihariye, umushoramari ukunda no gukorera ubukerarugendo ahantu hatandukanye.

Nicole Docee ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azifashishwa mu gice cyo guhitamo umukobwa ufite impano kurusha abandi. Uyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo yitwa ‘911’ y’umuhanzikazi uri mu bakomeye ku Isi, Lady Gaga.

Iyi ndirimbo ‘911’ y’iminota 04 n’amasegonda 42’ iri kuri Album ya Gatandatu ya Lady Gaga yise ‘Chromatica (2020)’. Yanditswe na Lady Gaga afatanyije na Justin Tranter, BloodPop na Madeon.

Hari kandi Melanie Gassner akomoka muri Australia, uzifashishwa muri ‘Talent Competition’. Uyu mukobwa yatsindiye imidali myinshi ku rwego rw’Isi irimo nk’iya European Vaulting Squad Champ 10&14, ndetse yabaye uwa 19 muri Miss Earth Austria.

Umuhanzikazi Laure Irene Uwimana wo mu Burundi ukoresha izina rya Iry Tina nawe yashyizwe mu bakemurampaka. Azifashishwa mu gice cyo kugaragaza impano.

Uyu mukobwa yitabiriye Miss Globe Africa 2020, yegukanye Miss Globe Burundi 2020, Miss Planet int Burundi 2019 na Miss Freindship int Burundi 2019.

Hari kandi Chelsea Fernandez wo muri Philipines witabiriye Miss Bikini Philippines 2020 akegukana ikamba rya Miss Gandang Contesera Queen 2020 n’ikamba rya Miss Earth Water Philipines 2019.

Titania Matekuolava wo muri New Zealand, Anastasia Lebediuk [Russia], Andre Luna [Peru], Bianca Paduraru [Romania] watsindiye amarushanwa mpuzamahanga abiri uzaba ari mu bagize akanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Dr. Tejaswini Manogna witabiriye Miss Earth India 2019 na Barbara Reis witabiriye Miss Supranational agatsindira amakamba atandukanye akaboneka no mu 10 ba mbere muri Miss Supranational ku rwego rw’Isi ahagarariye Brazil.

Tariki 03 Gicurasi 2021, nibwo Ikigo cya Embrace Africa cyatangaje abakobwa 33 bagomba gutoranywamo batatu mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda.

Umukobwa uzahiga abandi muri Miss Global Beauty Rwanda 2021 azagira amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Miss Tourism Global izabera mu Bushinwa, Miss Africa Golden izabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Face World.

Abakobwa 10 bazavamo Miss Global Beauty Rwanda 2021

Uhereye ibumoso: Landrine Gisagara Uwicyeza [Nimero 7], Queen Isabella Irera [Nimero 3], Cynthia Umutesi Rutayisire [Number 9] na Honorine Uwase [Nimero 9]

Uhereye ibumoso: Diane Bayizere [Nimero 25], Grace Ingabire [Number 6] na Stella Matutina [Nimero 8]


Uhereye ibumoso: Gretta Iwacu [Nimero 10], Queen Dorinema [Nimero 21] na Clementine Uwimana [Nimero 22]








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND