RFL
Kigali

Kevin Hart yagarutse ku buryo umukobwa we w’umwangavu yavuze ku guca inyuma umugore we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/06/2021 17:28
0


Umunyarwenya w’imyaka 41 ubwo yari mu kiganiro yari yatumiwemo cya Red Table Talk aho yari yakiriwe n’icyamamare mu muziki na Filimi, Will Smith, yagarutse ku buryo umukobwa we w’umwangavu yavuze ku kuba yaraciye inyuma umugore we.



Iyi niyo foto yatumye Kevin Hart abura uko yisobanura mu mwaka wa 2017

Muri iki kiganiro yatoboye avuga ku byamuvuzweho mu mwaka wa 2017 byazanye agatotsi mu mubano we n’umuryango we by’umwihariko n’umukobwa we. Muri uwo mwaka byavuzwe cyane ko yaba aca inyuma umugore we. Yavuze ko byamubereye ihurizo rikomeye kubasha kubisobanurira umukobwa we w’imyaka 16.

Kevin Hart na Enok Hart umugore we wa kabiri byavuzwe ko yaciye inyuma mu mwaka wa 2017

Umunyamideli Enok Hart w’imyaka 36, umugore wa kabiri wa Kevin Hart ubwo havugwaga aya makuru yari amutwitiye ndetse iy'imvutsi. Uyu muherwe w’umunyarwenya yavuze ukuntu yari intambara itoroshye gusobanurira umukobwa we no kumwumvisha ko asaba imbabazi abikuye ku mutima.

Kevin Hart n'abane be bane bavuka ku bagore babiri be harimo uwo babanye kuva 2003-2011 n'uwo bashakanye bari kumwe n'ubu kuva muri 2016

Yagize ati”Umukobwa wanjye yarangoye! N'ubu kandi aracyangora, umukobwa wanjye nta mikino agira nta n'iyo agirana na se. Ibyambayeho byanyeretse agaciro k'umuryango ariko na none ubusobanuro bwo kubaha no kubumvisha ko byari ibihuha byari urusobe".

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND