RFL
Kigali

Riyad Mahrez ukinira Man City, yambitse impeta umukunzi we Taylor Ward ihagaze akayabo ka Miliyoni 400 z'amanyarwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/06/2021 12:23
0


Riyad Mahrez w'imyaka 30 y'amavuko yambitse impeta umunyamideri Taylor Ward w'imyaka 23, impeta ifite agaciro gakabakaba igice cya Miliyari y'amanyarwanda.



Ku rukuta rwa Instagram rw'uyu mukobwa niho hamenyekaniye aya makuru bwa mbere, nyuma yo gupositinga ifoto ari kumwe n'umukunzi we ndetse ifoto yaherekejwe n'amagambo y'urukundo. Yagize ati "Nta n'umwe natekerezaga ko nakora ibi bintu turi kumwe, sinjye uzabona dukomezanyije ndetse tukanasazana. Nabyemeye kandi ndagukunda."


Riyad Mahrez yahisemo kwambika impeta uyu mukunzi we, nyuma yaho agiye mu biruhuko n'umuryango we ndetse muri ibi birori akaba yari ari kumwe na Rutahizamu wa Dortmund, Haaland ushobora kwerekeza muri Chelsea uyu mwaka.


Riyad Mahrez yari yarashakanyeho mbere na Rita Johal bashakanye mu 2015 ndetse bafitanye abana 2 ba abakobwa. Mu mpera z'umwaka ushize nibwo yatangiye gupositinga Taylor Ward. Iyi mpeta Mahrez yahisemo, atangaza ko cyari ikimenyetso cy'uko akunda Taylor ndetse avuga ko atitaye ku kuba ihenda kuko nta kintu na kimwe cyari ku musubiza inyuma. Yagize ati "Nagiye mu iduka mpasanga iyi mpeta ihagaze £400,000 mpitamo kuyigura sintekereza ko Taylor yatekerezaga ko ibi bintu bizabaho."







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND