Uyu mwana wagaragaye
ku mbuga nkoranyambaga, amashusho ye yatangaje benshi, ni umwana ugaragara ko
ari mu kigero cy’umwaka umwe, yari atwaye igipupe. Yageze ahari Sitasiyo araparika ngo
bamushyiriremo Lisansi maze akuramo amafaranga arishyura.
Umukozi ucuruza Lisansi, yatunguwe, kugira ngo afashe umwana akomeze urugendo rwe yafashe umupira ushyiramo Lisansi awutunga mu modoka y’igipupe kugira ngo amujijishe ko abonye Serivise yaje kwaka.
