RFL
Kigali

Kwifata byarakunaniye? Menya ibintu 4 bitangaje byagufasha gucika ku ngeso yo guca inyuma umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/06/2021 11:07
0


Ikibazo cyo gucana inyuma mu bashakanye n’abakundana cyimaze gufata indi ntera mu bantu, gusa ni indwara ifitiwe umuti kandi ikaba yaranduka burundi ukurikije uburyo 4 bwaguca ku ngeso yo guca inyuma umukunzi, umubano hagati y’abakundana ukagenda neza.



Niba mu mubano wawe nuwo mukundana mujya mugira iki kibazo cy’ubudahemuka cyangwa se ukaba uziko wabaswe n’iyi ngeso ariko umukunzi wawe akaba ataragutahura,menya uburyo butangaje bwagufasha kugabanya no gucika kuriyi ngeso iri gusenya ingo n’inkundo nyinshi mu bashakanye. Uburyo 4 bwagufasha ku gucika guca inyuma uwo mwashakanye:

1.Sobanukirwa neza ko ufite ikibazo

Nibyo neza ko iyo wamaze kumenya neza kandi ugafata ingeso yo gucana inyuma ari ingeso mbi kandi ari ikibazo mu rukundo rwawe rukaba rubangamira iterambere ry’umubano ni intambwe ya mbere yo kubasha gutsinda iki kigeragezo cyakubase. Tangira gusenya imyumvire ipfuye mu mutwe wawe ko atari ikibazo wumve ko udakwiye kubisubira na rimwe.

2. Shaka umukunzi wiyumvamo mu mpande zose.

Ukwiye gushaka umukunzi ugukurura mu buryo bwose bwaba ubw’imitekerereze ye,uburanga, n’uko agaragara inyuma ku buryo uzajya ubona nta wundi muntu wamuruta mu isi yose, mbese hitamo wa wundi wishimira kurenza abandi bose.

3. Umva ko nta mwiza wabuze inenge.

Ntabwo wabona umuntu uri mwiza imbere n’inyuma, uburanga n’ubwenge. ibuke ko turi abantu kandi kandi nta muntu ubura inenge n’imwe niba ufite umukunzi mwiza wibuke ko ashobora kugenda mu nzira agasitara bikaba byaba ngombwa yivuza akagira inkovu yangiza uburanga bwe, kandi nawe ubwawe wibuke ko utaremye mu buryo utagira inenge n’imwe umuntu ni nk’undi.

4. Saba ubujyanama.

Niba warabaswe n’ingeso yo guca inyuma umukunzi wawe, ukaba ubona utabasha kubireke ngo bigushobokere egera abazi cyane ibyerekeye umubano babigize umwuga bagufashe.

Src:www.Lifehack.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND