RFL
Kigali

Umunsi w’ababyeyi b’abagabo wagaragaje umugore ubanye neza na Diamond muri 3 bazwi yabyaranye nabo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/06/2021 10:56
1


Mu bagore bazwi babyariye Diamond bagatandukana nawe barimo Zari, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna birashoboka ko muri bo hari ubanye neza na Diamond kurusha abandi! Zari yabigaragaje.




Zari yagaragaje ko ari we mugore ushobora kuba abanye neza na Diamond mu bamubyariye bagatandukana nawe 

Ntawabishidikanyaho ko Diamond byamwihishe kurambana n’abagore! Zari wamubyari abana babiri batandukanye umuriro watse amushinja kumuca inyuma kandi byaribyo kuko Diamond yaje kubyarana na Hamisa Mobetto wari inshoreke ye.

Nyuma yaho yakundanye n’umunyamideri akaba n’umunyamakuru Tanasha Donna ukomoka muri Kenya ndetse babyarana umwana w’umuhungu. Nawe iherezo ryabaye gutandukana ahanini ku mpamvu zishingiye ku kutamenya kumesa kamwe.

Aba bahore bazwi babyaranye na Diamond bisa n'aho nabo kumurekura byabihishe kuko akenshi bagira gutya bagahura bakagirana ibihe byiza ndetse bakamushyira ubana akagira umwanya wo kumarana nabo igihe runaka abitaho nk’abana be.


Zari yabyariye Diamond abana babiri

Ibi byabaye cyane kuri Zari na Tanasha mu bihe byahise aho aba bagore bamusuye Diamond n'urubyaro ndetse nawe arabasura. Icyakora ku rundi ruhande bisa n'aho Zari ariwe ubanye neza na Diamond ndetse yongeye no kubigaragaza ku munsi w’ababyeyi b’abagabo niwe wenyine wifurije uyu muhanzi kugira umunsi mwiza.

Ubwo uyu munsi wizihizwaga kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena 2021, Zari yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram maze yifuriza uyu mugabo babyaranye abana babiri umunsi mwiza. Yagize ati ”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo papa w’abana….ndagusabira kuramba wowe n’abana bawe”.


Ubisesenguye wasanga bifite ikintu kinini bivuze kuba muri 3 bazwi yabyaranye nabo, Zari ari we wenyine wamwifurije kugira umunsi mwiza ndetse akanamubwira amagambo meza. Gusa na none igiteye urujijo ni uko Zari mu minsi ishize yatangaje ko ari mu rukundo n'umugabo yise "Dark Stallion".







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Batiste2 years ago
    Kokose zari na durk baba bari murukundo reka tubitege amaso





Inyarwanda BACKGROUND