RFL
Kigali

Khloe Kardashian yatandukanye na Tristan Thompson ku nshuro ya gatatu amuziza kumuca inyuma

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/06/2021 9:43
0


Umunyamidelikazi kabuhariwe Khloe Kardashian murumuna wa Kim Kardashian yatandukanye n'umukunzi we Tristan Thompson ku nshuro ya 3. Urukundo rwabo rwaranzwe kenshi no kugenda rusubira inyuma rimwe na rimwe bakanatandukana gusa bakongera gusubirana. Kuri ubu bongeye baratandukana nyuma y'uko Tristan yongeye kumuca inyuma.



Khloe Kardashian umunyamideli wamamaye cyane mu biganiro akora birimo Revenge Body na Keeping Up With The Kardashians cyerekana ubuzima umuryango wabo ubayemo, yakunze kandi kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe n'ibivugwa mu mubano we na Tristan Thompson.


Muri 2016 ni bwo Khloe Kardashian yatangiye gukundana na Tristan Thompson umukinnyi wa Basketball ukomeye muri Amerika. Urukundo rwabo rwaranzwe no gutandukana bya hato na hato ndetse no gucana inyuma ku mugaragaro dore ko Tristan inshuro zose yaciye inyuma Khloe zagiye hanze biramenyekana.

Nyuma y'uko Tristan Thompson yaciye inyuma Khloe Kardashian ubwo yari yagiye kwibaruka umwana wabo True Thompson Khloe yahise amwanga baratandukana gusa nyuma y'igihe gito barasubirana. Kuva basubirana Tristan Thompson yabyaye abana 2 ku ruhande ku bagore babiri batandukanye gusa Khloe aramubabarira baragumana.


Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail cyabitangaje ko kuri iyi nshuro Khloe Kardashian yatandukanye na Tristan Thompson ku nshuro ya 3 amuziza kumuca inyuma. Ibi bije nyuma y'uko hashize icyumweru Tristan Thompson agaragaye yinjirana mu cyumba cya hoteli ya Bel Air Mansion ari kumwe n'inkumi, amashusho ya camera z'umutekano wiyi hoteli akaba ariyo yabigaragaje.


Ikinyamakuru The Page Six cyandika ku myidagaduro mpuzamahanga cyo cyatangaje ko umwe mu bantu ba hafi ya Khloe Kardashian yabatangarije ko urukundo hagati ya Tristan na Khloe rwamaze gushyirwaho akadomo. Yagize ati ''Khloe yakoze ibishoboka byose ngo akomeze umubano wabo gusa Tristan akamunanira. Murabizi ko yanashakaga ko babyarana umwana wa 2 gusa yabiretse kuko yabonye ko atabasha kwihanganira gukomeza gukozwa isoni na Tristan ku mugaragaro".


Kugeza ubu biravugwa ko Khloe Kardashian atakifuza gukundana na Tristan Thompson ndetse ko ikiri kubahuza ari umwana wabo w'umukobwa babyaranye witwa True Thompson. Kuba Khloe yashwanye na Tristan ntihazwi niba yamujije amashusho aherutse kujya hanze arimo amuca inyuma muri hoteli cyangwa ari indi mpamvu itaramenyekana.

Src:www.PageSix.com,www.Dailymail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND