Perezida w’u Buhinde yahamagariye abaturage be kwifashisha “Yoga " mu kurwanya Covid-19

Hanze - 22/06/2021 9:25 AM
Share:
Perezida w’u Buhinde yahamagariye abaturage be kwifashisha “Yoga " mu kurwanya Covid-19

Ku munsi w’ejo tariki ya 21 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa “yoga ", mu gihe igihugu cy’u Buhinde cyugarijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, Perezida w’iki gihugu yasabye abaturage be kwifashisha “yoga " mu kwirinda iki cyorezo no kugihashya.

Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: “ Icyerekezo cyacu cya kera cyo guhuza ibitekerezo-umubiri hamwe kugira ngo tugere ku buzima bwuzuye n’ibyishimo byagiriye akamaro miriyoni mu myaka ibihumbi. Imwe mu mpano zikomeye z'Ubuhinde ku isi, irashobora gufasha cyane mu gihe cya Covid-19. #BeWithYogaBeAtHome "

Akaba yanyujije ubu butumwa kuri twitter aho yakanguriraga abaturage be kuguma mu rugo bagakora “Yoga ". Yahise ashyiraho ifoto ye nawe ari gukora “Yoga ". Umuryango mpuzamahanga wizihiza ku ya 21 Kamena nk'umunsi mpuzamahanga wa Yoga, yoga yamenyekanye nk’ikomoka mu Buhinde, byagaragaye ko igirira umumaro munini umubiri w’umuntu.

Uyu mwaka, ni inshuro ya 7 hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe “yoga ". Insanganyamatsiko y’umuryango w’abibumbye muri uyu mwaka ni “Yoga mu kumererwa neza ", hitawe ku buryo imyitozo ishobora guteza imbere ubuzima rusange bwa buri muntu.

N’ubwo “yoga " yamamaye cyane ku isi biturutse mu Buhinde ikaza gukundwa cyane na benshi kubera akamaro kayo ku mubiri wa muntu, UN yayemeye ku mugaragaro mu mwaka wa 2014 kubera Narendra Modi Minisitiri w’Ubuhinde icyo gihe wakomeje abisaba ko yakwemerwa ikanizihizwa ku rwego mpuzamahanga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...