RFL
Kigali

Ange Kagame yasangije ababyeyi uburyo bwo gukuza ubwonko bw'umwana bifashishije imikino

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2021 16:12
0


Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yasangije ababyeyi ibintu byabafasha gukuza ubwonko bw’umwana bifashishije imikino.



Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, Ange Kagame abinyujije mu bukangurambaga bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bwiswe ‘Parenting Month’ muri uku kwezi kwahariwe uburere bw’umwana, yasangije ababyeyi uburyo bwo gukuza ubwonko bw’abana babo binyuze mu gukina.

Mu mashusho y’iminota 04 n’amasegonda 57’, Ange Kagame asubiza ibibazo benshi bibaza ku mikurire y’umwana n’uko umubyeyi yayigiramo uruhare.

Aya mashusho agaragaramo abana, ababyeyi, Ange Kagame ateruye imfura ye ari kumwe n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, Madamu Jeannette Kagame n’andi.

Aya mashusho ari kuri shene ya Youtube ya UNICEF. Ange Kagame avuga mu rurimi rw’Icyongereza ubutumwa bugasobanurwa mu Kinyarwanda ibizwi nka “Subtitles.”

Ange Kagame avuga ko ubwonko bw'umwana bukura bwihuta mu minsi igihumbi ya mbere y'ubuzima bwe ku muvuduko w'imikurire udashobora kongera kwisubiramo.

Avuga ko ubusabane nyabwo wagirana n'umwana wawe ari ugukina nawe. Kandi ko ari inshingano z'ababyeyi bombi gufasha ubwonko bw'umwana gukura neza.

1.Kuki imyaka ya mbere y'ubuzima bw'umwana ari ingenzi ku mikurire y'ubwonko bwe?

Ange Kagame avuga ko 'imyaka ya mbere y'ubuzima bw'umwana' ari ingirakamaro ku mikurire y'ubwonko bwe, 'kubera ko ibyo ahura na byo' n'imibanire ye n'abandi bantu b'ingenzi kuri we 'ari bimwe mu bigena imikurire y'ubwonko bwe'.

Yavuze ko "Uyu musingi mu myaka ya mbere kandi ugira ingaruka ku buzima bw'umuntu bwose, ari mu myigire, imigenzereze, imiterere ndetse n'ubuzima bwo mu mutwe'.

2.Ni ibihe bintu by'ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw'umwana gukura neza?

Ange Kagame avuga ko abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino. Indi mibanire n'abandi ibafasha mu mikurire, ariko muri kamere y'umwana gukina ni cyo gikorwa k'ibanze.

Avuga ko 'niba umwana atabonye indyo yuzuye, cyangwa akaba adafite ubuzima bwiza, bizamugora gukina'. Yavuze ko umwana atangira gukina akivuka. Aho mu ntangiriro, impinja zivumbura ibigize ubuzima zikoresheje ingingo z'ibyiyumviro.

Ange avuga ko 'gukina bituma umwana abasha kwimenya akamenya n'abandi. Nyuma, impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo.

Yavuze ko 'icy'ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw'umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane n'umwana nk'uko abahanga babyise ubusabane bwo "Kwiganana".

2."Kwiganana" bisobanuye iki?

Ange Kagame avuga ko "Kwiganana" ari nk'umukino. Akamaro k'ubu busabane bwo "kwiganana" nuko ubusabane bubera mu mpande zombi.

Ati "Umwara aragusekera, agakora ikimenyetso, noneho umubyeyi cyangwa se undi muntu mukuru umwegereye akamwigana akora ibyo umwana yatangiye akora."

Yatanze urugero avuga ko niba umwana avugije urusaku; umubyeyi nawe aramwigana.

Umwana yatunga agatoki ku kintu; umubyeyi nawe akareba aho umwana amweretse ndetse nawe agatungayo urutoki. Ati "Aha niho bishingira ko mwese mujya muri icyo gikorwa icyarimwe."

Yavuze ko "kwiganana" atari ibintu bihita byikora 'iyo ukibigerageza bwa mbere'. Ariko uko ugenda ubikora, birushaho kuborohera no kubaryohera mwembi ari 'umwana ari n'umubyeyi'.

4.Ese uku "Kwiganana" guhuriye he no gukina hagati y'umwana n'umubyeyi?

Ange yavuze ko 'kuri buri mwana' ari byiza ko ibintu byose by'ingenzi abyiga binyuze mu mikino. Ko gukina ari ukuvumbura, gukina ni ukugerageza ibintu, mu kugerageza ikintu kimwe ubona n'ikindi gishoboka.

Yavuze ko ku myaka ibiri ya mbere y'ubuzima, umwana yiga mu buryo bubiri bw'ibanze, kandi ubwo buryo bwombi nubwo bwose ari ngombwa, 'buratandukanye'.

Ati "Ubwa mbere ni ugukina n'abantu bakuru. Abana bakenera kurebera ku byo abantu bakuru bakora. Umuntu mukuru ugendagenda, uririmba, useka cyangwa ubabwira inkuru."

"Uburyo bwa kabiri nabwo bw'ingenzi kandi, bubaho igihe umwana akinisha ibintu binyuranye ndetse akina n'abana bo mu kigero cye.

5.Ni iyihe nama waha ababyeyi ngo bashyire mu bikorwa ubu buryo bwo kwiganana nk'umukino?

Ange avuga ko gukina bishobora gukorwa igihe wonsa cyangwa ugaburira umwana wawe, igihe uhindurira umwana wawe imyenda, cyangwa se igihe wuhagira umwana wawe."

Avuga ko ibi byose 'ni ibikorwa by'ubusabane no kwiga hagati y'abana n'abantu bakuru'.

Ange Kagame yavuze ko ababyeyi bakwiye kwiyumvisha ko iyo usekeye umwana akagusubiza udakwiye kugarukira aho ahubwo 'ukomerezaho mugakina, icyo gihe uba wubaka imikoranire hagati y'ingirangingo zigize ubwonko bw'umwana'.

5.Ni iyihe mikino ababyeyi bashobora gukina n'abana babo kugira ngo bafashe ubwonko bwabo gukura neza?

Ange Kagame yavuze ku ruhinja ruto ikitabwaho 'n'ubusabane nawe-kureba no gukoresha amajwi', harimo no kureba umwana mu maso, guhuza urugwiro, no kwita ku marangamutima y'umwana.

Avuga ko ari ingenzi kandi ko ababyeyi bombi, umubyeyi w'umugabo n'umugore, bakina n'umwana wabo.

Ati "Uko ufata umwanya ugasubiramo ubwo busabane buri munsi, uba utegura umwana wawe, umwubakira umusingi w'ubuzima bwo kwiga no gukemura ibibazo.' 

Ange Kagame ateruye imfura ye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma

KANDA HANO: ANGE KAGAME YASANGIJE ABABYEYI UKO BAKUZAUBWONKO BW’ABANA BIFASHISHIJE IMIKINO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND