Kubera
Gahunda ya Leta yo kurwanya Covid-19, Akarere ka Rubavu kashyizwe muri 'Guma mu
karere' byatumye amakipe nka Rutsiro, Marine na Etincelles bitari bigishobotse
ko akinira muri aka karere byatumye hari imikino isubikwa ndetse bigira
n'ingaruka ku gihe shampiyona yagombaga kurangirira.
Shampiyona
yari iteganyijwe ko izarangira tariki 24 ku makipe arwana no kutamanuka,
hanyuma amakipe ashaka igikombe cya Shampiyona aka ba yaragombaga gusoza imikino
yabo tariki 23 Kamena. Imikino y'ikirarane izakinwa kuri uyu wa kabiri harimo
umukino Etincelles igomba kwakira As Muhanga, kuri sitade Ubworoherane i Musanze, Rutsiro FC nayo yakirire Rayon Sports i Bugesera.
Ku nshuro ya kabiri yikurukiranya, APR FC ishobora guterurira igikombe i Huye
Tariki
25 Kamena ni bwo ikipe izatwara igikombe izamenyekana, ni nabwo imikino y'umunsi
wa nyuma izakinwa. Iyi mikino nta n'umwe uzabera muri Kigali kuko Marine
izakirira Bugesera i Musanze, APR na Rutsiro FC zihurire i Huye, As Kigali
yakirire Police i Muhanga Rayon Sports nayo ikine na Espoir bahurire i
Bugesera.
Naho
tariki 28 Kamena ni bwo imikino y'umunsi wa nyuma ku makipe arwana no kutamanuka
izakinwa duhite tunamenya amakipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri.