RFL
Kigali

Safi Madiba yakoze amateka akomeye muri East Africa abikesha indirimbo ‘I Love you’ yatumbagiye ikagera muri Amerika y'Amajyepfo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/06/2021 10:04
2


Indirimbo 'I love you' ya Safi Madiba yasohotse ku itariki 22 Mata 2020, ikundwa n’abatari bake bitewe n’amagambo y’urukundo rw’umwimerere yumvikanamo uyu muhanzi abwira umukobwa yihebeye.




Iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube rw’umuhanzi Safi Madiba irabura abantu batagera ku ijana ngo yuzuze miliyoni 3 z’abayirebye, ndetse ku kamenyetso k’abayirebye bakayikunda bararenga ibihumbi 26 naho ubutumwa bw’abayivuzeho bo bararenga abantu igihumbi.

Indirimbo I Love you uko yagendaga imara igihe ni ko yagendaga irushaho gukundwa ndetse bifata indi ntera aho kugeza ubu iyi ndirimbo yanditse amateka mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba atarakorwa n’undi uwo ariwe wese abikesha indirimbo runaka yakozwe ikabyinwa n’abatari bake nk’uko nyirubwite yabihamirije Inyarwanda.com.

Iyi ndirimbo yagiye isubirwamo n’abatari bake binyuze mu mudiho wayo wagiye ukorwa n’abatari bake biganjemo cyane abo muri Amerika y'Amajyepfo (South America) bagiye berekana ko banyuzwe nayo maze bagahimba uburyo bwo kuyibyina budasanzwe bitewe n’umuco wabo.

Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Safi Madiba yahaye InyaRwanda yatangiye asobanura byimbitse uko yakiriye aka gahigo kadasanzwe ndetse anakomoza ku mibare y’abamaze kuyireba kuri TikTok.

Yagize ati "Ndashimira buri muntu wese wanyeretse urukundo kuri iyi ndirimbo I love you kubera ko umunsi ku munsi nagendaga mbona abantu batandukanye cyane biganjemo abo muri Amarican, India Indirimbo bayisubiramo mu buryo budasanzwe byerekana ko babyishimiye cyane."  

"Nishimiye ko iyi Challenge kuri TikTok imaze kugira ibihumbi 38 by’abantu bakoze Video yayo kugeza ubu nta Challenge irabaho muri East Africa ngo bakore indirimbo by’abantu bari kureba indirimbo imwe kuri Tiktok urumva ni ibintu byiza kandi nanjye ngomba gukomeza gushimisha abakunzi banjye.’’

Calgary umukobwa ugaragara mu ndirimbo 'I Love You' ya Safi Madiba

Iyi ndirimbo kandi hari indi Zouk yayo nayo yakunzwe ku buryo kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa Youtube rw’umuvanzi w’imiziki witwa Dj yels ari nawe wayisubiranyemo na Safi Madiba ariko mu buryo bwa Zouk.

               KANDA HANO UREBE INDIRIMBO I LOVE YOU YA SAFI MADIBA

">

               KANDA HANO UREBE I LOVE YOU ZOUK YAKOZWE NA DJ YELS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safi manaseh3 years ago
    Cyakoza byo iyindirimbo irakoretse kbs keep it up @safimafiba_official tukurinyuma
  • Ntirenganya rodrigue1 year ago
    Ndabakunda cyane !!





Inyarwanda BACKGROUND