Ange Ingabire Kagame yasohoye amafoto abiri mu kwifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo umubyeyi we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Kamena 2021 hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo. Abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ishimwe bafite ku babyeyi babo b’abagabo baba abakiriho n’abatakiriho.
Ku munsi nk’uyu hazirikanwa ko umugabo ari urufatiro
rw’umuryango, kandi ko inshingano z’urugo zitareba abagore gusa.
Hazirikanwa agaciro ku mubyeyi w’umugabo utaratereranye umuryango we mu bibi no mu byiza, ahubwo agakotanira kuwuteza imbere.
Mu bihugu byinshi byo ku Isi, umunsi w’ababyeyi b’abagabo wizihizwa ku Cyumweru cya Gatatu cy’ukwezi kwa Kamena. Uyu munsi watangiye kwizihizwa bwa mbere mu 1908.
Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yifashishije konti ye ya Twitter agaragaza umubyeyi we Perezida Paul Kagame agusha neza (akinisha) umwuzukuru we, anagaragaza ifoto y’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ari mu byishimo n’umukobwa we.
Ni ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Saa sita n’iminota 40’, Ange Kagame yasohoye ifoto igaragaza umugabo we Bertrand Ndengeyingoma yishimanye n’umwana wabo, ayiherekeresha ubutumwa bugira buti “Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo mutima wanjye. Natekereje ko ntashobora kugukunda cyane hanyuma Imana iguha impano yo kuba umubyeyi. Uri Papa mwiza w'umukobwa, B. Turagukunda cyane.”
Saa saba n’iminota 04’, Ange Kagame yashyizeho ifoto igaragaza umubyeyi we Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we, maze agira ati “Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo ku mugabo wa mbere nakunze. Warakoze ku bwo gutuma mba umukobwa wishimye wa Papa. Uri sogokuru mwiza cyane. Ndagukunda.”
Perezida Paul Kagame akinisha umwuzukuru we w’umukobwa
Bertrand Ndengeyingoma mu byishimo n’umwana we w’imfura
Ange Kagame yabwiye umubyeyi we Perezida Paul Kagame ati “Uri sogokuru mwiza cyane.” Ange Kagame yagaragaje ifoto y’uwo yihebeye Bertrand Ndengeyingoma n’umwana wabo
TANGA IGITECYEREZO