Kigali

12 basezerewe, hatangazwa abakobwa 10 bazavamo Miss Global Beauty Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2021 15:12
0


Abategura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 bamaze gutangaza abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bazavamo uwegukana ikamba n’ibisonga bye bine.



Ni mu muhango wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Bianca Paduraru [Romania], Barbara Reis [Brazil]. Anastasia Lebediuk [Russia], Andrea Luna [Peru] na Dr. Tejaswini Manogna [India].

Abakobwa 10 batangajwe bazavamo Miss Global Beauty Rwanda 2021 ni Gretta Iwacu wahize abandi mu majwi yo kuri internet, Irera Queen Isabella, Landrine Gisagara Uwicyeza, Rutayisire Umutesi Cynthia na Dorinema Queen.

Hari kandi Clementine Uwimana wahatanye muri Miss Rwanda 2021, Stella Matutina, Grace Ingabire [Yahatanye muri Miss Supranational&Miss Rwanda], Honorine Uwase na Diane Bayizere. Aba bakobwa 10 bavuye muri 22 bari bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette uhagarariye sosiyete ya Embrace Africa iri gutegura iri rushanwa, yabwiye INYARWANDA, ko bahisemo aba bakobwa 10 bashingiye ku bwiza, ubwenge, umuco ndetse n’ibindi amarushanwa mpuzamahanga agenderaho.

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane abakobwa batandatu bazegukana amakamba n’ibisonga bine mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda ribereye bwa mbere mu Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiye kuvugwa mu Rwanda kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2021. Abakobwa biyandikishije bifashishije ikoranabuhanga, banatangazwa hifashishijwe ryo.

Ryitabiriwe n’abakobwa barimo abitabiriye amarushanwa y’ubwiza atandukanye, abanyamideli, abakinnyi ba filime, abakora mu gice cy’ubukerarugendo n’abandi.

Ni irushanwa ritandukanye n’andi yabereye mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Rigamije gushakisha abakobwa b’ubwiza nibura batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi akorana n’ikigo Embrace Africa gitegura Miss Global Beauty.

Abakobwa bahatanye mu matora yo kuri internet, biyerekana mu makunza maremare, bagaragaza impano, aha hose hagendaga hamenyekana abitwaye neza.

Muri 33 bemerewe guhatana muri iri rushanwa, 22 bageze mu cyiciro cyibanziriza icya nyuma naho 10 bagera muri cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Umuhango wo gutangaza abakobwa batandatu begukanye amakamba n’ibisonga bine uzaba ku wa Kane tariki 24 Kamena 2021 guhera saa kumi z’umugoroba, mu muhango uzabera muri Canal Plus Olympia iherereye ku Irebero mu Mujyi wa Kigali.

Canal Plus Olympia iherereye muri Kigali Cultural Village yubatswe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB na kompanyi yitwa Vivendi Africa. Uyu mushinga watashywe ku mugaragaro tariki 03 Ukuboza 2020.

Bamwe mu bakobwa 10 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cya Miss Global Beauty Rwanda 2011

Tariki 24 Kamena 2021 hazatangazwa umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021

Abari bagize Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa 10 bakomeza









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND