RFL
Kigali

Butera Knowless yitabye RIB

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2021 6:34
0


Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko yamaze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yiregura mu kirego cy’abantu bamushinja ubwambuzi bw’amafaranga, barimo umwe wavuze ko amufitiye amafaranga 1, 350,000 Frw.



Tariki 15 Kamena 2021, hacicikanye inyandiko y’ikirego cya Munezero Rosette waregeye Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umuhanzikazi Butera Knowless ashinja ‘ubwambuzi’.

RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021. Kopi y’ikirego igaragaza ko ibi byabereye mu bucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka “Pyramid Scheme” butemewe mu Rwanda.

Munezero Rosette yanditse agira ati “Nyakubahwa Muyobozi Ushinzwe kugenza ibyaha mbandikiye ngira ngo mumfashe gusubizwa amafaranga nambuwe ubwo nari mu kimina cyitwa ‘Happy Family. Mu by’ukuri ndarega uwitwa Butera Knowless."

"Icyo gihe ntanga amafaranga 1,350,000 Frw ni we wari ugezweho gufata, birangije birapfa abandi bari kumwe bafata, abenshi bansubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.”

Munezero asaba RIB kumufasha ikamuhuza na Knowless bakavugana uko ‘azadusubiza ayo mafaranga’.

Mu minsi ishize nabwo hari undi muntu wareze Knowless muri RIB. Mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’ cy’Umunyamakuru Ally Soudy cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, Knowless yatangaje ko yitabye RIB kandi yireguye.

Uyu muhanzikazi yavuze ko abantu babiri bamureze atabazi, kandi ko ntaho bahuriye ku buryo baba baramuhaye amafaranga bamushinja. 

Knowless yavuze ko yahaye RIB amakuru yari imukeneyeho, kandi ko dosiye iri mu maboko yayo. Ati "Kuri icyo kintu icyo nakivugaho umunsi byasohotse uko mwabibonye niko nanjye nabibonye. Ari umuntu wa mbere ari n'undi wa kabiri numva ntabonye neza ntabwo mbazi.”

“Nta hantu mbazi. Nta mafaranga bampaye. Ariko nk'uko nabivuze, ni byiza kuba baragiye kuri RIB kuko n'icyo ibereyeho. Hanyuma ikindi navuga ni uko nageze kuri RIB, naritabye."

"...Ibyo ari byo byose hari ibyo nasobanuye ariko bikiri mu buyobozi, biba bikiri hagati yanjye n'ubuyobozi. Kuko nanjye nari nkeneye kumenya neza ibyo bintu ibyo ari byo.”

“Ni ubwa mbere nari mbabonye, ni ubwa mbere nari mbumvishe. Nanjye byanze bikunze nari nkeneye kumenya cyangwa se gusobanurirwa uwo muntu aho twahuriye.”

Muri iki kiganiro, Butera Knowless yavuze ko imyaka 10 amaze mu muziki, byaturutse ku ‘mutima ushaka’ n’ubugiraneza bw’Imana.

Avuga ko iyo ashatse ikintu aharanira kukigeraho. Agashimangira ko nta ‘kintu umwana w’umuntu yakora cyatuma areka umuziki ‘kuko ari ho hari ibyishimo bye’.

Uyu muhanzikazi yanavuze ko ari gutekereza gufasha abahanzikazi mu muziki, ariko ko ari ibintu atahita atangaza. Anavuga ko nyuma yo gusohora Album ya Gatanu yise ‘Inzora’, Album ya Gatandatu azasohora aziyita ‘Ishimwe’.

Butera Knowless yatangaje ko yitabye RIB asobanurirwa iby’abantu bamushinja ubwambuzi, nyuma ariregura


Knowless yavuze ko abantu babiri bamushija ubwambuzi atabazi, ko bwari ubwa mbere ahuye nabo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ASANTE’ KNOWLESS YAKORANYE NA ALINE GAHONGAYIRE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND