Kigali

Dominic Ashimwe yasohoye indirimbo ibanziriza iya nyuma kuri Album nshya yise ‘Urufatiro’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2021 10:12
2


Umuhanzi ubimazemo igihe kinini mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Ashimwe yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ndacyagukunda’, itegura inzira y’indirimbo ya nyuma kuri Album ye nshya yise ‘Urufatiro’.



Hashize amezi abiri, Dominic asohoye indirimbo yise ‘Gwiza imbaraga’. Yasanze ari byiza ko nyuma yo kugwiza imbaraga abantu bakomereza muri uwo mwuka mwiza w’ihumure, akabibutsa ko uwo Mwami akibakunda nubwo baba baca mu bigoye.

Iyi ndirimbo, uko yumvikana, ni Imana irimo iganira n'umuntu uwari we wese uyumva, y’uko ibyiza byose umuntu yumvise bavuga ku Mana ari ukuri.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDACYAGUKUNDA' Y'UMUHANZI DOMINIC ASHIMWE

Bityo rero bireme ibyiringiro byuzuye mu mutima w'uyumva wese y’uko Imana itamwibagiwe akomeze agwize imbaraga z'umutima, kuko gutinda ku Imana ntabwo bivuga ko byayinaniye. Ni isaha itaragera ngo Uwiteka yitamurure.

Ni mu gihe indirimbo ye nshya yise ‘Ndacyagukunda’ yasohoye yayanditse yifashishije ijambo ry'Imana riboneka muri Bibiliya mu gitabo cy'umuhanuzi Yesaya 54:7-8 rivuga ngo:

“Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi. Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.” Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga."

Dominic yabwiye INYARWANDA ko ijambo nyamukuru yifuza ko abantu batindana cyane muri iyi ndirimbo ari aho aririmba asubiramo kenshi aho Imana iba ibwira umuntu iti "Njye simvuga amagambo ahubwo mvuga ijambo kandi nkarikomeza.”

‘Ndacyagukunda’ nayo ni indirimbo iri kuri album ye nshya yise ‘Urufatiro’. Iyi Album iriho kuri iyi album izindi ndirimbo nka ‘Ndishimye’, ‘Gwiza imbaraga’, ‘Wambereye imfura’, ‘Akadomo kanyuma’ n’izindi.

Dominic yavuze ko hasigaye indirimbo imwe na yo irasohoka mu minsi iri imbere hanyuma agapfundikira Album ye yise ‘Urufatiro.’

Dominic Ashimwe yasohoye amashusho y’indirimbo ye shya yise ‘Ndacyagukunda’  Dominic yavuze ko asigaje gusohora indirimbo imwe kuri Album ye yise ‘Urufatiro’  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDACYAGUKUNDA’ Y’UMUHANZI DOMINIC ASHIMWE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent3 years ago
    Wawuuu ndaryohewe p ntacyizadukura kumwami wacu
  • Gogo Josy3 years ago
    Aka karirimbo ni sawa kabisa, kararyoshye ariko ikibazo gafite ni kagufi cyane, oooh la laaa God bless u Dominic



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND