Kigali

Umwana wa Uncle Austin yasoje amasomo y’ikiburamwaka (Nursery)-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2021 8:04
1


Umwana w’Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Luwano Tosh [Uncle Austin] yasoje amasomo y’ikiburamwaka (Nursery), uyu muhanzi atangaza ko azakomeza kwiga ku kigo yigagaho.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, Uncle Austin yasangije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, amafoto y’umwana we w’umukobwa witwa London Ava Luwano amugaragaza yambaye ikanzu y’abasoje amasomo, harimo n’indi foto bari kumwe amuteruye.

Aya mafoto yayaherekeresheje amagambo agira ati “Umukobwa wanjye yasoje amasomo.”

Mu kiganiro na INYARWANDA, Uncle Austin uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye ‘Slow’ yavuze ko umukobwa we yasoje amasomo y’ikiburamwaka mu ishuri atemerewe gutangaza. Avuga ko umwana we azakomeza kwiga ku kigo yigagaho.

Mu bihe bitandukanye, Uncle Austin akunze kugaragaza amafoto n’amashusho yatembereje umwana we ahantu hatandukanye, ari kumufasha gusubiramo amasomo n’ibindi bitegura umwana we kuzavamo umuntu ufitiye akamaro sosiyete.

Tariki 04 Gicurasi 2021, Uncle Austin yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yatangaje indirimbo esheshatu muri 11 zizaba zigize Album ye nshya agomba gusohora mu mpera z’uyu mwaka.

Yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye ari ‘Urankunda’, ‘Najyayo’, ‘Everything’ yakoranye na Meddy, ‘Ku mutima’, ‘So Fresh’ na ‘Closer’ yakoranye na Meddy na Buravan.

Avuga ko hasigaye indirimbo eshanu zitarajya hanze zizaba ziri kuri iyi Album. Yavuze ko yamaze gukora izi ndirimbo zose, igisigaye ari uko azazifatira amashusho mbere y’uko azisohora.

Uncle Austin yavuze ko ashaka gukora uko ashoboye ku buryo muri uyu mwaka iyi Album izaba yarangiye. Ati “Album irarangirana n’uyu mwaka. Indirimbo zararangiye ntegereje kuzikorera amashusho gusa.”

Uncle Austin washinze Label ya The Management Ent. avuga ko nta mpamvu yihariye yatumye Album ye ayitirira indirimbo ye ‘Najyayo’.

Uncle Austin amaze imyaka irenga icumi mu rugendo rw’umuziki. Ni umwe mu bafashije mu rugendo rw’iterambere rw’umuziki nyarwanda, nanubu aracyabikora. Hari abahanzi nyarwanda benshi bamucyesha intera bagezeho.

Uncle Austin yagaragaje ibyishimo kubera umwana we wasoje amasomo

Umukobwa wa Uncle Austin yasoje amasomo y’ikiburamwaka


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SLOW’ YA UNCLE AUSTIN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha3 years ago
    bullshit



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND