RFL
Kigali

Euro 2020: U Budage bunyagiye Portugal bugaruka mu makipe ahabwa amahirwe ku gikombe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/06/2021 22:54
1


Ikipe y’igihugu y’u Budage yatanze ubutumwa bukomeye cyane mu mukino wabwo wa kabiri mu irushanwa rya Euro 2020, nyuma yo gutsinda bunarusha Portugal ya Cristiano Ronaldo ibitego 4-2, bugaruka mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe.



Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda F wabereye ku kibuga Fussball Arena Munich mu Budage, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, warangiye u Budage bunyagiye Portugal ibitego 4-2, birimo bibiri byitsinzwe n’ubwugarizi bwa Portugal.

Wari umukino ukomeye cyane wari witezwe n’abatari bacye, bashakaga kureba neza ubushobozi bw’aya makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa yahuriye mu itsinda ryiswe iry’urupfu.

Uyu mukino u Budage bwari hejuru cyane, bwatunguwe ku munota wa 15 Cristiano Ronaldo abaca mu rihumye abatsinda igitego cya mbere ku mupira yahawe na Diogo Jota, nyuma y'uko Robin Gosens w’u Budage atsinze igitego ku munota wa gatanu kikangwa.

U Budage ntibwacitse intege kuko ku munota wa 35 Ruben Dias yitsinze igitego ku gitutu gikomeye yokejwe na Kai Havertz, amakipe anganya 1-1.

Ku munota wa 39, u Budage bwabonye igitego cya kabiri cyitsinzwe na Raphael Guerreiro washakaga kurenza umupira akisanga yawuboneje mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye u Budage buyoboye umukino ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Amakipe akigaruka avuye mu karuhuko, ku munota wa 51 ku mupira wari uvuye kwa Robin Gosens, rutahizamu ukinira Chelsea yo mu Bwongereza Kai Havertz yatsindiye u Budage igitego cya Gatatu bukomeza kuyobora umukino.

Robin Gosens wari wazonze cyane Abanya-Portugal yatsinze igitego cya Kane cy’u Budage ku munota wa 60 ku mupira mwiza yahawe na Joshua Kimmich, bigabanya icyizere cy’abanya-Portugal cyo gucyura intsinzi kuri uyu mukino.

Ku munota wa 67 Portugal yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Diogo Jota ku mupira mwiza wari uhinduwe na Cristiano Ronaldo.

Abanya-Portugal bakomeje gushaka ibitego bibiri byo kwishyura ariko iminota 90 irangira batsinzwe umukino wa mbere muri iri rushanwa.

Gutsinda uyu mukino byafashije u Budage kugaruka mu makipe ahataniye iki gikombe, ndetse bukaba busabwa gutsinda Hongrie ku mukino wa nyuma wo mu itsinda kugira ngo bubone itike ya 1/8.

Portugal byayongereye akazi gakomeye ku mukino w’umunsi wa nyuma mu itsinda, izakina n’u Bufaransa, aho basabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo babone itike y’imikino ya 1/8.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye, ikipe y’igihugu ya Hongrie yihagazeho inganya n’u Bufaransa 1-1, bituma buri kipe muri iri tsinda rya F, igomba gutegereza umukino w’umunsi wa nyuma, aho aribwo uzasobanura amakipe azakina 1/8.

Magingo aya u Bufaransa nibwo buyoboye itsinda n’amanota 4, u Budage na Portugal bafite amanota 3, mu gihe Hongrie ifite inota rimwe.

Cristiano Ronaldo niwe watsinze igitego cya mbere cya Portugal

U Budage bwanyagiye Portugal 4-2

Toni Kroos aganira na Cristiano bakinanye muri Real Madrid nyuma y'umukino

Robin Gosens niwe wabaye umukinnyi w'umukino

Uko amakipe akurikirana mu itsinda mbere y'umukino w'umunsi wa nyuma

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntawumenya Alphonse 2 years ago
    Ubudage buzagitwara.mutubwirenamakuru ya reyo.





Inyarwanda BACKGROUND