RFL
Kigali

PNL: APR FC irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya 19 nyuma yo kunyagira Marines FC ibitego 6-0

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/06/2021 19:24
0


Nyuma yo kunyagira Marines FC mu mukino ubanziriza uwa nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Primus National League’ ibitego 6-0, yahise ifata umwanya wa mbere iwuvanyeho AS Kigali, ndetse ikibura n’iminsi kugira ngo yegukane igikombe cya 19 cya shampiyona mu mateka.



Mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, wasize APR FC ibonye intsinzi ya mbere ikomeye muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kunyagira Marines FC ibitego 6-0.

Ibitego byose bya APR FC byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Manishimwe Djabel, Mugunga Yves, Ombolenga Fitina na Byiringiro Lague watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino.

Gutsinda Marines FC umuba w’ibitego bitandatu ku busa, byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere n’amanota 16 n’ibitego 14 izigamye, binayihesha amahirwe menshi yo kwisubiza igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Undi mu kino wari ufite icyo uvuze ku gikombe cya shampiyona wabereye mu karere ka Bugesera, ukaba wahuje Bugesera FC na AS Kigali, ukaba warangiye iyi kipe y’abanyamujyi batsinze Bugesera igitego 1-0 cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston.

Gutsinda igitego kimwe gusa, ntabwo byahaye amahirwe AS Kigali gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere kuko APR FC yahiase iyirusha umubare w’ibitego izigamye, kuko banganya amanota 16, ariko APR FC ikayirusha ibitego 4 izigamye.

Umukino wa nyuma aya makipe zakina muri uyu mwaka w’imikino, nta mpinduka zikomeye zitezwe, kuko tariki ya 22 Kamena 2021, APR FC izakina na Rutsiro FC, mu gihe AS Kigali izakina na Police FC.

APR FC nitwara igikombe cy’uyu mwaka kizaba kibaye icya 19 cya shampiyona yegukanye, kikazaba ari icya 37 mu bikombe bikomeye yegukanye mu myaka 27 imaze ishinzwe.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu imaze imikino 37 idatsindwa, niyegukana iki gikombe idatsinzwe kizaba kibaye igikombe cya kabiri kikurikiranya begukanye badatsinzwe.

Undi mukino wabaye, Police FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-1.

APR FC igiye kwegukana igikombe cya kabiri cya shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND