RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yujuje miliyoni 300 z’abamukurikira kuri Instagram, akomeza guhiga ibindi byamamare ku Isi: 10 ba mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/06/2021 15:32
0


Rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira Juventus yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo, akomeje kuba ubukombe bitari mu kibuga gusa ndetse no hanze y’ikibuga, nyuma yo guca agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku Isi ukurikirwa na miliyoni 300 ku rubuga rwa Instagram.



Cristiano akomeje kugaragarizwa urukundo n’abatuye Isi, baba bakeneye kumenya amakuru ye umunsi ku munsi, ahafi bayakura ni ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo n’urwa Instagram akunda gukoresha cyane, kandi akanarubyaza umusaruro kuko ruri mu bimwinjiriza amafaranga menshi ava mu kwamamaza.

Uyu mukinnyi bivugwa ko ashobora kugaruka muri Manchester United yahoze akinira, akomeje kwenekera ibindi byamamare ku Isi, birimo abaririmbyi, abakinnyi mu mikino itandukanye ndetse n’abandi.

Ronaldo yahigitse abarimo Lionel Messi ukinira FC Barcelona ndetse n’umuririmbyikazi Ariana Grande.

IBAMAMARE 10 BIKURIKIRWA CYANE KURI INSTAGRAM KU ISI:

10. Kendall Jenner: 170m


Umunyamideli Kendall Nicole Jenner w’imyaka 25 y’amavuko, uzwi nka Kendall Jenner, akomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, akaba ari ku mwanya wa 10 mu byamamare bikurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa na miliyoni 170.

9. Justin Bieber: 178m


Uyu muririmbyi ukomoka muri Canada w’imyaka 27, ari mu bantu bakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa  na miliyoni 178.

8. Beyonce: 186m


Umuhanzikazi w’umunyamerika Beyoncé Giselle Knowles-Carter uzwi nka Beyonce muri muzika, ni umwe mu bakurikirwa n’imbaga ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa na miliyoni 186.

7. Leo Messi: 218m


Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelone yo muri Espagne, Lionel Messi umaze kwegukana igihembo gihabwa umukinnyi w’Indashyikirwa ku Isi mu mwaka w’imikino ‘Ballon d’Or inshuro esheshatu, ari mu bakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa na miliyoni 218 z’abantu batandukanye.

6. Kim Kardashian: 229m


Uyu muririmbyikazi wahoze ari umugore w’umuhanzi Kanye West, ari mu bakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa n’abantu miliyoni 229, akaba yinjiza ibihumbi 15 by’amadolari kuri buri Post ashyize ku rukuta rwe.

Kim Kardashian ni umushabitsi mu by’ubucuruzi bujyanye n’imyenda n’ibindi bijyanye no kurimbisha abantu, akaba n’umukinnyi w’ama filime.

5. Selena Gomez: 238m


Afite imyaka 28. Ni umuhanzikazi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Gomez arakurikirwa cyane kuri Istagram kubera abantu benshi baba bashaka kumenya amakuru y’umuziki we. Selena ubusanzwe akora n’umwuga wo gukina filime akaba anabikundirwa n’abantu benshi bigatuma aza kuri uru rutonde.

Uyu muririmbyikazi akurikirwa na miliyoni 238 z’abantu.

4. Kylie Jenner: 241m


Afite imyaka 23 y’amavuko. Ni umunyamidelikazi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Akora iby’ubushabitsi bw’imyenda n’ibindi bijyanye no kurimbisha abantu. Kylie ni umukinnyi w’ama filme akaba afite kompanyi ikora iby’imideli yitwa Kaylie Cosmetics. Akurikirwa n’abantu miliyoni 241 kuri Instagram.

3. Ariana Grande: 244m


Afite imyaka 27 y’amavuko. Ariana Grande ni umuhanzikazi akaba n’umukinnyi w’ama filime. Ariana yavukiye mu gace ka Boca Raton muri leta ya Florida muri Amerika. Uyu mukobwa ukiri muto yatangiye ibikorwa bye by’umuziki mu 2008 aho yaje no gukina muri filime y’uhererekane yitwa Victorious yacaga kuri televiziyo kuva 2010 – 2013. Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi ku Isi, bimushyira ku mwanya wa Gatatu w’abantu bakurikirwa cyane kuri Instagram ku Isi, aho akurikirwa na miliyoni 244.

2. The Rock: 246m


Dwayne Johnson uzwi nka The Rock, afite imyaka 49 y’amavuko. Dwayne akoresha izina rya @therock kuri Instagram. Uyu mugabo w’Umunyamerika ni umukinnyi w’ama filime akaba n’umukinnyi wabigize umwuga w’imirwano yo guturana hasi. The Rock azwiho kugagaza umuhate mu byo akora bimuha amahirwe yo gukundwa no gukurikirwa n’umubare mwinshi w’abantu ku Isi, aho ku rubuga rwa Instagram akurikirwa na miliyoni 246.

1. Cristiano Ronaldo: 300m


Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru umaze kwegukana ibihembo bya Ballon d’Or inshuro eshanu, ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse akaba anakinira Juventus yo mu Butaliyani. Cristiano ni we muntu wa mbere ukurikirwa na benshi ku Isi, kuko ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abantu miliyoni 300.

 

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND