Kigali

Impundu mu muryango wa Neema na Aime bibarutse imfura nyuma y'imyaka 4 bari bamaze bategereje urubyaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2021 12:47
1


Neema Marie Jeanne uzwi cyane muri korali Iriba y'i Huye yaririmbye 'Ntakibasha', 'Witinya' n'izindi akanamamara mu itangazamakuru cyane cyane ubwo yari umunyamakuru wa Radio Authentic, yamaze kwibaruka imfura nyuma y'imyaka 4 n'amezi 5 we n'umugabo we Aime Ndayambaje bari bamaze bategereje urubyaro.



Aime Ndayambaje na Neema Marie Jeanne bibarutse imfura y'umukobwa yabonye izuba ejo kuwa Gatanu tariki 18 Kamena 2021. Bibarukiye mu bitaro bya 'La Croix du Sud' bizwi nko kwa Nyirinkwaya. Aime Ndayambaje umugabo wa Neema yabwiye InyaRwanda.com ko uyu mwana bibarutse bamwise IKAMBA UWASE Channah. Yavuze ko bafite ishimwe ryinshi ku Mana kuko yabahaye umwana. Ati "Uwiteka yaduhaye umwana mwiza twari dutegereje. Abadusengeye mwese mwarakoze, Imana ibahe umugisha".

Tariki 7 Mutarama 2017 ni bwo Neema Marie Jeanne n’umukunzi we Aime Ndayambaje bambikanye impeta y'urudashira basezerana imbere y’Imana kubana akaramata, mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR i Remera mu mujyi wa Kigali. Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu benshi cyane barimo ibyamamare nka Edouard Bamporiki (yari akiri Depite), Bishop Sibomana Jean wayoboraga ADEPR mu Rwanda, Mani Martin wari wanambariye abageni, Patient Bizimana, Simon Kabera wanaririmbiye abageni n’abandi.

Ni ubukwe bwitabiriwe kandi n'abanyamakuru bakomeye bakora mu gisata cya Gospel bari bambariye gushyigikira mugenzi wabo Neema Marie Jeanne bakoranye igihe kitari gito. Abo banyamakuru ni Steven Karasira, Peter Ntigurirwa, Noel Nkundimana, Ayabba Paulin, Justin Belis, Flory Nzabakira, Pastor Barbra, Isaa Noel Karinijabo, Pastor Desire Habyarimana n’abandi. Muri ubwo bukwe, Aime yaje gushimira Neema kuba yaramubwiye YEGO nyuma y’igihe kinini yari amaze ategereje dore ko mu 2009 ari bwo yamusabye ko bakundana, mu 2016 akaba ari bwo Neema amwemerera.

Neema na we yashimiye cyane umukunzi we Aime Ndayambaje kuba yarihanganye muri iyo myaka yose igera kuri irindwi. Yamushimiye kandi kuba yaramutoranyije mu bakobwa bose bo ku isi. Neema na we yabwiye Aime ko amukunda bihebuje. Kuva bakoze ubukwe mu 2017 kugeza ubu mu mwaka wa 2021 bari bagitegereje imfura yabo, tariki ya 18 Kamena 2021 akaba ari bwo impundu zavugijwe muri uyu muryango wibarutse imfura. Kwibaruka kwabo ni inkuru yashimishije abantu batari bacye bashimira Imana ko ibahaye umugisha w'umwana bari bamaze igihe kinini bategereje. 


Ubwo Neema na Aime biteguraga kwibaruka imfura


Aime ateruye imfura ye na Neema

Neema yaririmbiye umugabo we ku munsi w'ubukwe bwabo

Mani Martin ari mu byamamare byatashye ubukwe bwa Neema na Aime

KANDA HANO USOME INKURU Y'UKO UBUKWE BWA NEEMA NA AIME BWAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro fayida3 years ago
    Ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiuhashimwe krsto utanze umugisha wumwana muruyumuryango



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND