RFL
Kigali

Indirimbo zigiye gusohoka udakwiye gucikwa mu kiragano gishya no mu byamamare mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/06/2021 13:54
1


Indirimbo Katapila ya Bruce Melodie ikomeje gutegerezwa n'abatari bacye mu gihugu no hanze yacyo izagira hanze ku munsi umwe n'iy'umuhanzi wo mu kiragano gishya, Papa Cyangwe witegura gushyira hanze indirimbo yitwa Nzonze.



Imbaraga z'ikiragano gishya mu muziki zikomeje kuba nyinshi ubona ko umuziki w'u Rwanda ufite ejo heza hazaza. Umwaka ubaye umwe abantu benshi batangiye kumenya umusore ukomeje kuzamuka neza Papa Cyangwe kubera ibihangano binyuranye amaze gukora birimo ibyo yagiye akorana n’abandi bahanzi barimo Igor Mabano bakoranye iyitwa Imbeba, kugeza ubu akaba ari nayo imaze kurebwa na benshi mu mateka y’umuziki w'uyu muhanzi aho imaze kurebwa n’ibihumbi 612 

Hakaza kandi iyitwa Mama Cyangwe yakoranye na Khalifan, Kuntsutsu yakoranye na Juno Kizigenza kimwe n'iyo yakoze mu mezi abiri ashize ku giti cye yitwa Sana yakunzwe n’abatari bacye igatizwa umurindi n’umusobanuzi uri mu b’imbere Rocky Kimomo udasiba kuyishyira muri filimi asobanura.

Ibyo bikaba byaratumye izamuka mu gihe cy’amezi abiri arenga imaze isohotse imaze kwamamara ku rubuga rusumba izindi mu gucuruza umuziki w'amashusho rwa Youtube aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 344.

Papa Cyangwe akaba yemeje ko agiye gushyira hanze indirimbo izashyushya impeshyi yakoranye n’umuhanzi ukizamuka ariko ufite imbaduko w’i Burundi witwa Olegue. Kugeza ubu Olegue afite indirimbo eshatu zikunzwe i Burundi zigaragara kuri Youtube Channel ye itaruzuza umwaka zirimo Doctor, Korayo na Pasta.

Iyi ndirimbo ikaba izajya hanze k'umunsi umwe n’indirimbo itegerejwe n’imbaga nyamwinshi ya Bruce Melodie umuhanzi kabuhariwe mu muziki w'u Rwanda no hakurya y’imbago zarwo yitwa Katapila. Bruce Melodie umenyerewe mu gukora indirimbo ziyobora impeshyi, indirimbo ye Katapila itegerejwe mu Rwanda no hakurya y'amazi.

Indirimbo Katapila ikaba izajya hanze kuwa 24 Kamena 2021, bamwe bati ishobora kuzagaragaraho umuhanzi mpuzamahanga bashingiye ku kuba mu itegurwa zayo kimwe n'izindi yemeza ko afite yaragaragaye mu gihugu cye Tanzania. 

Uwo munsi nabwo umwe mu basore batanga icyizere mu muziki by'umwihariko w'injyana ya rap, Papa Cyangwe azashyira hanze iyitwa Nzonze.

UMVA "SANA" YA PAPA CYANGWE IMWE MU ZIKUNZWE Z'UYU MUHANZI W'IKIRAGANO GISHYA MU MUZIKI GITANGA ICYIZERE 

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DJ KWIBUKA2 years ago
    papa_cyangw turakwemera arko tukwemera iyo wakoranye na country record kbsa





Inyarwanda BACKGROUND