RFL
Kigali

Ifoto y’umunsi: Ikimenyetso cyakozwe n’ibihugu by’abakeba cyakoze ku mitima ya benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/06/2021 11:36
0


Mu gihe ikibazo cy’irondaruhu gikomeje gufata intera, ingamba ndetse n’ubukangurambaga mu kurirwanya, biri gukorwa binyuze mu mikino itandukanye dore ko ariho rikunze kugaragara cyane.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, kuri Stade ya Wembley mu Bwongereza, mbere y’umukino wo mu itsinda D mu irushanwa rya Euro 2020,  wahuje abakeba bo mu Bwami bw’Abongereza (United Kingdom) habereye igikorwa cyo kurwanya irondaruhu rikomeje kugaragara ku Isi.

Mbere y’umukino wahuje u Bwongereza na Scotland, Abakinnyi b’ibihugu byombi, Abasifuzi, Abatoza ndetse n’abayobozi ku mpande zombi bapfukamye mu kibuga, mu rwego rwo kugaragaza ko nta mwanya irondaruhu rifite kuri iyi Si.

Iki kimenyetso cyakozwe n’ibi bihugu, cyakoze ku mitima y’abatari bacye ndetse banezezwa no kubona igihugu nk’u Bwongereza gikunda kuvugwamo irondaruhu cyane cyane rikorerwa abakinnyi, gifata iya mbere mu kurirwanya.

Uyu mukino utari woroshye, warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0, bituma u Bwongereza bujya ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Czech Republic banganya amanota, bakaba bagomba gutegereza umukino wa nyuma wo mu itsinda bazakina n’iki gihugu banganya amanota tariki ya 22 Kamena, kugira ngo bizere gukomeza muri 1/8.

Ikimenyetso cyakorewe i Wembley mbetre y'umukino w'u Bwongereza na Scotland cyakoze ku mitima ya mbenshi

Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND