RFL
Kigali

Element yahishuye uko umuziki watumye adakina mu Academy ka APR FC! Ubu aba ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/06/2021 11:41
0


Producer Element yahishuye uko yabaye umukinnyi ukomeye mu Academy ka Marines FC nyuma umuziki ukamubuza kwinjira mu Academy ka APR FC. Iyo umupira atawusimbuza umuziki ubu aba ari umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi Kipe kuko ngo ruhago yari ayishoboye.



Element yahishuye uko yakinnye umupira mu buryo bukomeye 

Mugisha Fred Robinson ukoresha izina rya Element mu kazi ko gutunganya umuziki, ku myaka 21 amaze kubaka amateka aremereye muri aka kazi amazemo igihe gito. Umwaka wa 2020 wamubereye mwiza mu buryo butazibagirana ku buryo ntawatinya kuvuga ko wamuhaye agahigo ko kuba mu batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi bigaruriye imitima y’abanyarwanda n’abanyamahanga bakiri bato.

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu yagarutse kuri byinshi birimo iby'ibanze ku rugendo amaze kugeraho mu gihe gito. N'ubwo we avuga ko ataragera ku ntego ye abanyamakuru bashingiye ku byo amaze kugeraho bagize amatsiko yo kumenya ibijyanye n’ubuto bwe maze bamubaza icyo yakuze yumwa azaba. Igizubizo yatanze gitandukanye kure cyane n’umuziki akora wamuhiriye ukamugira icyamamare kandi mu gihe gito.


Element ibi yabihishuye mu kiganiro yagiranye na Kiss FM

Element yavuze ko yakuze yumva azaba umusirikare kuko ngo na Se yabayeho umusirikare icyakora nanone ngo yaje kwisanga akunda cyane umupira w'amaguru ndetse aza no kuwukina biramuhira ku buryo yaje kujya mu Academy ka Marines FC agiye kujya mu Academy ka APR FC biza gukomwa mu nkokora n’urukundo rw’umuziki nk'uko yabisobanuye.

Yagize ati ”Nakinnye Football igihe kinini, kuko twigeze gutura ku Gisenyi nigeze gukina mu Academy ka Marines nari ngiye no kujya mu Academy ka APR nakinaga Football kabisa”.


Umuziki watumye atajya mu Academy ka APR

Arthur yakomeje amubaza icyabuze ari nako atebya umubwira ko ubu aba ariwe watsinze Rayon Sport ku mukino uheruka ubwo APR yatsindaga iyi kipe igitego kimwe ku busa. Element yakomeje asobanura uko byagenze ngo ahagarike ibyo gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati ”Ukuntu rero byagenze so, nakundaga Foot ariko music ari akantu numva kagenda gakura gake gakeya! Music nyine hari ukuntu igenda iganza so nka tronc commun wa mwanya nafataga wo kujya muri siporo wasangaga njya nko muri class mfite gitari nkatangira kwiga gitari”.

Yakomeje avuga ko icyo gihe umwanya yabonaga wo kujya gukina no gukora imyitozo yatangiye kuwuharira gitari. Nyuma yaho ngo barimutse bava ku Gisenyi bajya gutura ku kibuye umupira awuhagarika atyo. Icyakora yavuze ko no kugeza ubu ruhago ashobora kuyiconga ariko akaba akomwa mu nkokora no kutabona uko akora imyitozo kubera ibi bihe bya COVID-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND