RFL
Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Bwa mbere indirimbo ‘Igikwe’ iyoboye urutonde naho ‘Itara’ ya Davis D iza ku mwanya wa 3

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/06/2021 10:14
0


Igikwe ni indirimbo y’umuhanzi Gabiro Guitar afatanyije na Confy ikaba ikunzwe n’abatari bake bakomeje kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko bayishimiye ndetse banyuzwe n’ubuhanga bw’amajwi yumvikana muri iyi ndirimbo.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

Indirimbo 'Igikwe' iyoboye urutonde rwa Inyarwanda Music nyuma yaho indirimbo Itara ya Davis D yari imaze hafi ukwezi iyoboye uru rutonde cyane cyane kubera ukuntu yanze kuva mu mitwe y’abantu bagendaga bumva impamvu umuhanzi Davis D yayanditse bitewe n’ibyo yaboneye mu gihome aho yamaze ibyumweru bibiri maze agashingira ku nkuru mpamo y’ibyo yahaboneye.

Igikwe ni indirimbo yasohotse ku itariki 21 Gicurasi 2021 ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 200 bayirebye baciye ku rubuga rwa Youtube rw’umuhanzi Gabiro Guitar, ikaba iriho ibitekerezo birenga 200.

Ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za Inyarwanda.com aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 143 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n’uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk'aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo eshanu wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe hagendewe ku bakunzi n’ubundi b’umuziki nyarwanda.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 103 y’abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 40, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 143.

    








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND