RFL
Kigali

Benjamin Gicumbi na Jean Luc bagizwe ‘Brand Ambassador’ b’inzoga Label 5

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2021 18:54
0


Abanyamakuru bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga Benjamin Gicumbi na Imfurayacu Jean Luc bagizwe ba Ambasaderi b’inzoga Label 5, ikundirwa icyanga no gucyaha icyaka.



Benjamin Gicumbi na Jean Luc bashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza iyi nzoga kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, mu muhango wabereye kuri Land Mark i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Mu kwamamaza Label 5, aba banyamakuru bazifashisha Radio B&B FM-Umwezi, imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira.

Ntihatangajwe amafaranga buri umwe yahawe n’igihe iyi kontaro bashyizeho umukono izamara. Label 5 ni ‘liquor’ y’icyubahiro iri mu icupa rya Litiro n'agacupa gato ka Cl 25.

Label 5 ni Whisky yengerwa muri Scotland kabuhariwe mu gutegura agasembuye. Mu Rwanda iyi nzoga iri mu biganza bya kompanyi ya Ares Import&Export Ltd ikorera mu nyubako Marthias House i Remera.

Label 5 iboneka muri Liquor Store zose zo mu gihugu no muri Supermarket zitandukanye.

Benard Nahabwe Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri kompanyi Ares Import%Export Ltd, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo Benjamin Gicumbi na Jean Luc kubera ko bafite umubare munini ubakurikira cyane, kandi babitezeho umusaruro.

Avuga kandi ko bifashishije aba banyamakuru kugira ngo bamamaze Label 5, by’umwihariko muri iki gihe cy’imikino ya Euro 2021. Ati “Bagiye kutwamamariza cyane cyane muri iki gihe cya Euro 2021…Guhitamo Umunyamakuru cyangwa ukwamamariza icya mbere ni ukuba uzwi.”

Akomeza ati “Impamvu twabahisemo ni uko babimenyereye, ntabwo ari twebwe bwa mbere bagiye kwamamariza ni abantu basanzwe mu kazi bamamaza kandi bikagenda neza. Twabonye ko bashoboye, baracyari bato, kandi bamaze kubaka izina ryabo.”

  

Jean Luc Imfurayacu ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 210 yavuze ko yishimiye gukorana na Label 5, kuko ari inzoga y’Abagabo.

Ati “Label 5 ni ikinyobwa cyiza ngira ngo ku muntu wese usanzwe anywa inzoga cyangwa se akunda agasembuye, inzoga nk’iyi ngiyi y’Abagabo uraza kongera kubona ko ikinyobwa nk’iki cyagarutse mu Rwanda cyangwa se se gihari ku byinshi araza kwishima.”

“Turabashimira rero ko batugiriye icyizere kugira ngo dukorane tubafashe kuyigeza ku banyarwanda, ku badukunda, inshuti zacu zigiye zitandukanye.”

Benjamin Gicumbi ukurikirwa n’abantu barenga 151 kuri Instagram, yavuze ko hari impamvu zirenga eshatu Abanyarwanda bashingiraho banywa Label 5.

Avuga ko ari byiza kwamamaza inzoga nawe anywa, kandi ko yiteguye gukora ibishoboka, inshuti ze, abamukurikira kuri Radio n’abandi bakayoboka iyi nzoga.

Uhereye Ibumoso: Benjamin Gicumbi, Bernard Nahabwe Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri kompanyi Ares Import%Export Ltd na Jean Luc Imfurayacu

Bernard Nahabwe [Uri iburyo] na Benjamin Gicumbi ugiye kumenyekanisha Label 5

Bernard Nahabwe [Uri iburyo] na Jean Luc Imfurayacu wasinyiye kwamamaza Label 5 Me Steven Gatari Umujyanama mu by’amategeko muri kompanyi GG Entertainment wahagarariye isinywa ry'amasezerano

AMAFOTO: jimmy_adnan44







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND