RFL
Kigali

Umunyamabanga wa EAC Dr Peter Mathuki yakiriye Miss Mutesi Jolly

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2021 16:45
0


Umunya-Kenya, Hon (Dr.) Peter Mutuku Mathuki Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yagiranye ibiganiro na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly wahawe gutegura irushanwa rya Miss East Africa 2021 rizabera muri Tanzania.



Miss Mutesi Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2021, avuga ko ari iby’icyubahiro kwakirwa no kugirana ibiganiro na Dr Peter Mathuki Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva tariki 27 Gashyantare 2021.

Uyu mukobwa uri muri Tanzania mu gihe cy’ibyumweru bibiri, yavuze ko impanuro yahawe na Dr Peter Mathuki zizafasha mu gutuma ijwi ry’umugore ryumvikana, by’umwihariko binyuze mu irushanwa rya Miss East Africa 2021.

Dr Peter M. Mathuki aheruka mu Rwanda, aho tariki 6 Gicurasi 2021, yakiriwe na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro n’itsinda yari ayoboye.

Yari aherekejwe na Perezida w’Urukiko rwa EAC, Nestor Kayobora, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, Martin Ngoga n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Christophe Bazivamo.

Dr Mathuki yashyikirije impano Perezida Kagame, anamubwira imigabo n’imigambi ye nk’umuyobozi wa EAC harimo kuzamura 40% by’ubucuruzi bukorerwa muri EAC.

Dr Peter Mathuki yatangiye kuyobora EAC asimbuye Libérat Mfumukeko wo mu Burundi. Yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama y’Ubucuruzi ya EAC, kuva mu 2018.

Ejo, ku wa Kane tariki 17 Kamena, Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga akaba anashinzwe Afurika y’Uburasirazuba Hon. Amb. Mbarouk Nasser.

Dr Peter Mathuki Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yagiranye ibiganiro na Mutesi Jolly Visi-Perezida wa Miss East AfricaMiss Mutesi Jolly yatangaje ko impanuro yahawe na Dr Peter Mathuki zizafasha mu kuzamura ijwi ry’abakobwa, by’umwihariko muri Miss East Africa 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND